• Amakuru / MU-RWANDA


Enock Uwizeye wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Kagarara, yatangaje ko yatangiye urugendo ruzamuzengurutsa ibihugu bitandukanye bya Afurika ari kumwe n'Umunyamerika Ashton Hall, wamamaye ku isi kubera amashusho agaragaza imyitozo ngororamubiri ikomeye ndetse n'uburyo bwe bwo kubaho bukurikirwa n'abarenga miliyoni ku mbuga nkoranyambaga.

Urugendo rwabo rwatangiriye muri Ghana ku wa 28 Kamena 2026, aho Ashton Hall yari yatangiriye gahunda yo gusura Afurika. Muri icyo gihugu ni ho yahuriye bwa mbere na Kagarara, amusuhuza amwita "Ashton Small", izina ryashimishije benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu munsi Kagarara, yavuze ko guhura na Ashton Hall byaturutse ku mashusho atatu yakoze amwigana, ayo mashusho aza kugera kuri Hall arayakunda.

Yagize ati: "Ashton Hall yari yatangaje ko agiye kuzenguruka Afurika ariko atarafata umwanzuro w'ibihugu azaheraho. Nakoze video imwe mutumira, nyuma nkora iya kabiri aza kuyitangaho igitekerezo anyita 'Ashton Small'. Nakomeje nkora iya gatatu, nyuma itsinda rye riranyandikira dutangira gutegura uko twahura."

Kagarara yavuze ko atigeze ashaka gutangaza iyi gahunda mbere y'uko ishyirwa mu bikorwa, kuko adakunda kuvuga ibintu bitaraba.

Uyu musore yavuze ko uru rugendo rutarangirira muri Ghana, ahubwo ruzakomereza muri Cameroon no mu bindi bihugu byinshi bya Afurika, mbere y'uko basoreza mu Rwanda.

Yagize ati: "Iyi ni intangiriro gusa. Hari ibindi bihugu byinshi tuzajya dusura. Intego ni uko urugendo ruzasorezwa mu Rwanda, aho twifuza kuhasoreza dufatanyije n'Abanyarwanda."

Nubwo yavuze ko amatariki ashobora guhinduka bitewe n'igenamigambi ry'urugendo, yagaragaje ko bifuza kugera mu Rwanda mu minsi iri imbere.

Urugendo rugamije gutanga icyizere no guhuza abakora ibikubiyemo ku mbuga nkoranyambaga

Kagarara yavuze ko intego nyamukuru y'uru rugendo atari ubukerarugendo gusa, ahubwo ari ugutanga ubutumwa bw'uko abantu bafite ubumuga bashoboye kugera ku nzozi zabo nk'abandi.

Yagize ati: "Turashaka kwereka Isi ko umuntu ufite ubumuga ashoboye. Turifuza kandi guhura n'abakora ibikubiyemo ku mbuga nkoranyambaga bo muri Afurika, tukungurana ibitekerezo ndetse tunashyireho imishinga ifitiye urubyiruko akamaro."

Yongeyeho ko hari indi mishinga bateganya gutangaza mu gihe kiri imbere, ariko ko itarageza igihe cyo kuyivugaho.

Kagarara akomeje guharanira guhindura ubuzima bw'abafite ubumuga

Kagarara, usanzwe wiga mu mwaka wa kabiri wa kaminuza, yavuze ko inzozi ze ari ugukoresha izina amaze kubaka afasha abantu bafite ubumuga kwizera ubushobozi bwabo no kwigirira icyizere.

Mu bihe bishize, yamenyekanye cyane kubera amashusho y'urwenya n'ubutumwa bw'ihumure ashyira ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byatumye akundwa n'imbaga y'abamukurikira mu Rwanda no hanze yarwo.

Urugendo ari gukorana na Ashton Hall rufatwa nk'intambwe ikomeye izamufasha kurushaho kumenyekanisha impano ye ku rwego mpuzamahanga no guteza imbere ubutumwa bwo kudacika intege, ubudaheranwa n'ukwigirira icyizere, cyane cyane mu rubyiruko n'abafite ubumuga bo hirya no hino muri Afurika.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments