Umuhuzabikorwa w'Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, yasabye Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) na Polisi y'Igihugu (PNC) kudakomeza kumvira Perezida Félix Tshisekedi, avuga ko ubuyobozi bwe bwagejeje igihugu mu bibazo bikomeye aho kubikemura.
Ubu butumwa yabutanze ku wa 30 Kamena 2026, umunsi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yizihizaga imyaka 66 ibonye ubwigenge.
Mu ijambo rye, Nangaa yavuze ko nyuma y'imyaka irindwi Tshisekedi ayobora igihugu, yananiwe kugarura amahoro, kubaka inzego zikomeye no guha icyizere abaturage.
Ahubwo ngo umutekano warushijeho kuzamba, amakimbirane akomeza gukaza umurego, ndetse n'ibibazo bya politiki bikarushaho kwiyongera.
Yagize ati: "Nta gushidikanya kukiriho. Félix Tshisekedi ntakiri igisubizo cyangwa ngo abe umwe mu bagishaka; yabaye ikibazo ubwacyo. Igihe cyose ikibazo cya Congo kizaba kigifite ikimenyetso cye, amahoro azakomeza kutagerwaho."
Nangaa yavuze ko igihe kigeze ngo Abanye-Congo bahuze imbaraga bagamije guhindura imiyoborere y'igihugu, ashimangira ko amahoro arambye n'ubutegetsi bugendera ku mategeko bidashoboka mu gihe ubuyobozi buriho bukomeje uko bumeze.
Yasabye FARDC na PNC kudakomeza kumvira Tshisekedi
Mu butumwa bwe, Nangaa yibanze no ku basirikare ba FARDC ndetse n'abapolisi ba PNC, avuga ko bakomeje kubaho mu buzima bubi, bagasuzugurwa kandi bamwe bagafungwa n'ubutegetsi bavuga ko bakorera.
Yagize ati: "Mwebwe ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Polisi y'Igihugu, mukomeje gusuzugurwa buri munsi, mukabaho nabi kandi mugafungwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko n'uwagombye kuba Umugaba Mukuru wanyu. Nimureke gukomeza kurinda ubutegetsi bwahagurukiye kurwanya abaturage babwo."
Yakomeje abasaba kutongera kumvira amabwiriza ya Perezida Tshisekedi, avuga ko nibabikora bazaba bakoze igikorwa igihugu kizabashimira.
Nangaa yanasabye abaturage bose ba RDC, imitwe ya politiki n'izindi mbaraga z'igihugu gufatanya mu rugamba rwo, nk'uko yabivuze, kugarura ubusugire bw'igihugu, kubaka ubutegetsi bugendera ku mategeko no gusubiza abaturage uburenganzira n'icyizere.
Yashimangiye ko iyo ntego idakwiye kuba iya AFC/M23 gusa, ahubwo ko ikwiye gushyigikirwa n'abifuza impinduka muri Congo.
Aya magambo ya Nangaa aje mu gihe umwuka wa politiki n'umutekano muri RDC ukomeje kuba mubi, aho AFC/M23 ikomeje kugenzura ibice bimwe byo mu Burasirazuba bw'igihugu, mu gihe Guverinoma ya Perezida Félix Tshisekedi ikomeje kuyishinja gufashwa n'u Rwanda ibirego u Rwanda rwakomeje guhakana.
Ni ubwa mbere kandi Nangaa atanze ubutumwa bukomeye nk'ubu ku munsi wizihizwaho ubwigenge bwa RDC, asaba ku mugaragaro ingabo n'inzego z'umutekano kudakomeza kumvira Umugaba w'Ikirenga wazo, ibintu bishobora kurushaho gukaza ubushyamirane bwa politiki n'ubw'igisirikare muri icyo gihugu.
Like This Post? Related Posts