Komite
itegura Agaciro Fashion Gala & Entertainment Awards Edition 2 yishimiye gutangaza ko igikorwa cyo gutoranya
abamurika mideli (Model Casting) cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2026
i Kigali.
Iki gikorwa
cyitabiriwe n'abarenga 100 bifuzaga kuzitabira iri serukiramuco, nyamara hakaba
hari hakenewe abamurikamideli 15 gusa.
Kubera
ubwinshi bw'abitabiriye n'urwego rwiza rw'impano bagaragaje, akanama
nkemurampaka kabanje guhitamo 20 ba mbere kugira ngo bakomeze mu cyiciro cya
nyuma. Nyuma y'isuzuma rya nyuma, byabaye ngombwa ko hafatwa umwanzuro ukomeye
kuko benshi bari bujuje ibisabwa.
Kubera
urwego rwiza rw'abarushanwaga, hafashwe umwanzuro wo guhitamo abamurikamideli
17, aho kuba 15 nk'uko byari biteganyijwe.
Komite
irashimira byimazeyo akanama nkemurampaka kagizwe na: Feza,Nelly Nshogoza Jean
Tecno ku bw'umurava, ubunyamwuga n'ubutabera bagaragaje muri iki gikorwa.
Abamurikamideli
batoranyijwe bahise batangira imyiteguro yo kuzitabira Agaciro Fashion Gala
& Entertainment Awards – Edition 2, izaba ku wa 19 Nyakanga 2026, ifite
insanganyamatsiko igira iti:"WE ARE THE VOICE: Clear Mind, Bright Future."
Umuyobozi wa
Ozone Entertaimeny Augustin uhagarariye
abategura iki gikorwa arashimira byimazeyo abafatanyabikorwa n'abaterankunga
babo barimo:Truth Media.Karisimbi Events.Aska LogisticsNzissa Global Media GmbH,Ibigwi
International Studio ndetse n’ibitangazamakuru bidahwema kubaba hafi mu bikorwa
byabo nka BTN TV na Kigalihit
Ubufatanye
bwabo bukomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere impano z'urubyiruko no
kuzamura urwego rw'imideli n'imyidagaduro mu Rwanda.
Komite irahamagarira abakunzi b'imideli, imyidagaduro, itangazamakuru n'abaturage muri rusange kuzitabira Agaciro Fashion Gala & Entertainment Awards – Edition 2, izaba ku wa 19 Nyakanga 2026, mu birori bitegerejwe na benshi.