Itsinda ry’urubyiruko ruhuriyemo abakunzi b’umuziki wa Karaoke ryitwa Sing 4Fun Family riyobowe umuririmbyi
mwiza muzi witwa Ange Mutsu Gakwandi
kuriki Cyumweru tariki ya 28/6/2026 basuye Urwibutso Rwa Genocide yakorewe
Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi
Bakigera ku rwibutso babanje gusobanurirwa amateka
yaranze U Rwanda na Jenoside yakrewe Abatutsi
muri 1994 kuva ku ngoma z’ubukoloni
kugeza ubwo Abatutsi barenga
Miliyoni bishwe bazira uko bavutse .
Nyuma yo
gusbanurirwa ayo mateka bunamiye Inzirakarengane ibihumbi 250 zishyinguye muri urwo rwibutso bashyira indabo mu mva ziruhukiyemo , bansura ibice
bitandukanye bibumbatiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bahigira
byinshi bitandukanye
Ange Mutsu
wari ukuriye iryo tsinda nyuma yo gusura
Urwibutso yagize ati :iki gihugu
ni icyacu twebwe Rwanda rw’ejo birakwiye ko dusobanukirwa amateka yakiranze
bityo nabazadukomokaho tukazabigisha ibikwiriye byatugirira akamaro .
Yakomeje asaba buri munyarwanda wese ko yabona mugenzi
we nk’umuntu Bose bava amaraso kimwe kurusha uko yamubonamo ubwoko runaka ati
ibyabaye nyabuna ntibizongere ukundi kuko ntakiza nakimwe .
Yassabye kandi
urubyiruko tugenzi rwe gusigasira umuco wacu wa Kinyarwanda ubumwe,
ubwiyunge ndetse n'Indangagaciro birurange aho ruri hose ku Isi.