Abantu 128 bo mu Murenge wa Rukira, mu Karere ka Ngoma, bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kugira ibibazo by’ubuzima bikekwa ko cyatewe no kunywa umutobe banyoye mu bukwe.
Aba baturage bari batashye ubukwe bwabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 04 Nyakanga 2026, mu Mudugudu wa Nyagataba, mu Kagari ka Nyaruvumu, mu Murenge wa Rukira, mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y'Iburasirazuba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Buhiga Josue, yatangaje ko abari banyoye uwo mutobe batangiye kurwara mu nda, kuruka, kubabara umutwe ndetse bamwe bagira n’umuriro mwinshi.
Yagize ati: “Ku Cyumweru Saa Yine z’amanywa ni bwo twamenye amakuru ko hari abantu batashye ubukwe batangiye gucibwamo, baribwa umutwe, bararuka cyane ndetse abandi bagira umuriro. Ubwo twakurikiraga twasanze abari gufatwa ari abitabiriye ubwo bukwe, kugeza ku mugoroba bari bamaze kuba 128 bajyanwe kwa muganga.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukira bwahise butanga imbangukiragutabara nyinshi zijyana abarwayi ku Kigo Nderabuzima cya Rukira, mu gihe abari barembye cyane boherejwe mu Bitaro Bikuru bya Kibungo.
Kugeza ubu, benshi mu barwayi bamaze kuvurwa barasezerewe, abandi batashye mu gitondo cyo ku wa Mbere. Hasigaye abantu 11 bari gukurikiranwa n’abaganga, barimo bane bari mu Bitaro bya Kibungo na barindwi bari ku Kigo Nderabuzima cya Rukira.
Buhiga yavuze ko nyuma y’iperereza ry’ibanze, hakekwa ko ikibazo cyaba cyaratewe n'umwanda mu gutegura uwo mutobe, asaba abaturage kwitondera ibyo banywa.
Ati: “Twasabye abaturage kwita cyane ku isuku no kwirinda kunywa ibintu bitizewe, cyane cyane umutobe, ubushera n’ibindi binyobwa bishobora guteza ibibazo mu gihe bitateguwe neza.”
Ibi bibaye mu gihe inzego zitandukanye zikomeje gusaba abaturage kwirinda ibiribwa n’ibinyobwa bidafite ubuziranenge, kuko bishobora gutera uburwayi bukomeye ndetse rimwe na rimwe bikaba byanahitana ubuzima bw’ababikoresha.
Like This Post? Related Posts