• Amakuru / MU-RWANDA


Umwana w'umukobwa w’imyaka 16 y'amavuko wo mu Murenge wa Rweru, mu Karere ka Bugesera, yiyahuye nyuma y’amakimbirane yagiranye na mukuru we wamubujije gukoresha telefone cyane.

Ibi byabaye ku wa 04 Nyakanga 2026, aho uwo mwana wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye (S2) yari amaze icyumweru abana na mukuru we, ariko nyuma aza kugira impungenge kubera uburyo murumuna we yari yarabaswe no gukoresha telefone, maze amubuza kuyikoresha cyane.

Nyuma yo kubura ubwumvikane hagati yabo, amakimbirane yarakomeje kugeza ubwo uwo mwana yafashe icyemezo cyo gusubira iwabo.

Nubwo mukuru we yaje gusaba umubyeyi wabo (nyina) ko yabafasha kubunga, ikibazo ariko ikibazo nticyakemutse kuko byaje kugaragara ko na nyina yari yarigeze kumwambura telefone kubera ko yamurangazaga cyane.

Ku munsi wakurikiyeho, uwo mukobwa yafashe umushumi wo ngofero y’umupira w'imbeho, ajya inyuma y’urugo nk’ugiye gutembera, maze yimanika mu giti.

Nyina w’umwana yavuze ko atigeze atekereza ko umwana we yari agiye gukora icyo gikorwa kuko yamubonaga nk’umuntu mukuru kandi utari kujya kure.

Yagize ati: “Yari umwana mukuru. Sinari kumukurikira ngo mubaze aho agiye kuko numvaga agiye hafi kandi ko ahita agaruka nta kibazo.”

Mu masaha ya nimugoroba, abana bari bavuye gushaka ubwatsi bw’amatungo batashye babwira umuryango ko babonye umuntu umanitse mu giti. Bahageze basanga ari uwo mukobwa wari umaze gushiramo umwuka.

Nyina wa Uwimana yavuze ko yagiye kureba akimara kubimenyeshwa, asanga koko ari umwana we. Ati: “Barambwiye bati hano hari umwana uri kunanaba mu giti kandi ni uwawe. Nagiye kureba nsanga koko umwana wanjye yimanitse, byari byarangiye.”

Umurambo w’uyu mwana wahise ujyanwa mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzumwa, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje gukurikirana ibyabaye.

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr. Iyamuremye Jean Damascène, muri Nzeri 2025, yatangaje ko mu bitera abantu gutekereza kwiyahura harimo amakimbirane yo mu muryango, kubura ubufasha mu muryango, ibibazo by’amikoro, indwara zo mu mutwe, agahinda n’indwara zidakira.

Yagize ati:"Umubabaro w’amarangamutima abantu baba bafite mu gihe cy’akababaro ntukunda kugaragara kugeza igihe ugeze ku kigero cyo hejuru. Ni yo mpamvu kuganira kuri ibyo bibazo ari ingenzi. Dushishikariza abantu kudahangana n’ibibazo bonyine, kuko n’ibiganiro bisanzwe bishobora gufasha umuntu gukira."

Imibare itangazwa na RBC igaragaza ko umubare w’abagerageje kwiyahura mu Rwanda wageze ku bantu 602 mu mwaka ushize wa 2024, kandi 51,3% ari abafite imyaka iri hagati ya 19 na 35.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments