Senateri Uwizeyimana Evode yatangaje ko gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR bisaba gusenya igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ko byombi byivanze.
Amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 27 Kamena 2026, asaba igisirikare cya RDC gusenya FDLR, hanyuma u Rwanda na rwo rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka.
Nubwo hashize umwaka aya masezerano asinywe, ingabo za RDC ntizigeze zisenya uyu mutwe, ahubwo byongereye imbaraga mu bufatanye; aho bamwe mu basesenguzi bahamya ko bimeze nk’igisirikare kimwe.
Mu kiganiro na RBA, Senateri Uwizeyimana yagaragaje ko gusenya FDLR bitashoboka, keretse mu gihe hasenywe igisirikare cya RDC cyose; ibintu ahamya ko bidashoboka.
Ati "FDLR iri muri FARDC. Nakubwiye ko gusenya FDLR bisaba gusenya FARDC. Hanyuma gusaba Leta ya Congo ngo nisenye igisirikare cyayo, nibwira ko nabwo abantu baba bayisaba ibidashoboka."
Senateri Uwizeyimana yavuze ko niba FDLR idashobora gusenywa, u Rwanda rudakwiye gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho, kuko kuzikuraho byaba ari icyemezo kirenze ubwiyahuzi.
Ati “Kuvuga ngo nimukureho ingamba z’ubwirinzi, ni ukuvuga ngo ‘Izi ngamba ziratubuza kubica, nimuzikureho tubarangize’. Ni cyo bisobanuye. Si n’ikibazo cyo kuvuga ngo uri umwiyahuzi. Ubwo se waba uri umusazi?”
Uyu munyapolitiki yagaragaje ko amahitamo u Rwanda rukwiye kugira mu gihe FDLR itarasenywa ari ukugumishaho izi ngamba, kuko kuzikuraho byarugiraho ingaruka nyinshi kurusha ibihano rwahabwa.
Ati “Ibihano ni yo ngaruka nto kuruta ibyatubaho dukuyeho ingamba z’ubwirinzi. Ibi bintu byo birasobanutse.”
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, yasobanuye ko ingamba z’ubwirinzi ari icyemezo cyafashwe kubera isomo igihugu cyakuye ku bitero by’Abacengezi byaturukaga muri RDC, kandi ko zigenda zihinduka bitewe n’uko ikibazo gihinduka.
Like This Post? Related Posts