Umuhanzi
nyarwanda Kitoko Bibarwa agiye guhurira n'abakunzi b'umuziki batuye muri Canada
mu bitaramo bibiri byateguwe na Sukisa Diaspora Festival muri uku kwezi kwa
Nyakanga 2026.
Ibi bitaramo
Kitoko agiye kubyitabira nyuma yo gusoza
ibindi bine yari yatumiwemo bya Country
Summer Tour aho yafatanyije na
Bruce Melodie.The Ben na Bwiza
Nk'uko
bigaragara ku matangazo yo kwamamaza ibi bitaramo, Kitoko azabanza
gutaramira i Ottawa ku wa 11 Nyakanga 2026, aho igitaramo kizabera kuri Collab
Space, 70 Bongard Avenue.
Nyuma
y'ibyumweru gusa ku wa 25 Nyakanga 2026,
azakomereza urugendo rwe i Montreal, aho azaririmbira abakunzi be kuri 8386
Boulevard Saint-Laurent, Montreal, Quebec.
Abateguye
ibi bitaramo bavuga ko biri mu bikorwa bya Sukisa Diaspora Festival, igamije
guhuza Abanyarwanda n'Abanyafurika baba mu mahanga binyuze mu muziki, umuco
n'imyidagaduro.
Biteganyijwe
ko Kitoko azaririmba zimwe mu ndirimbo zamumenyekanishije ndetse n'izo aheruka
gushyira hanze, mu gitaramo kizaha umwanya abakunzi be wo kongera kumubona ku
rubyiniro.
Abategura
ibi bitaramo barahamagarira Abanyarwanda, inshuti z'u Rwanda n'abakunzi
b'umuziki nyafurika batuye muri Canada kwitabira ari benshi.
Ibi bitaramo
bitegerejwe na benshi mu batuye muri diaspora, byitezweho kuba umwanya wo
gusabana, kwishimira umuziki nyarwanda no gukomeza guteza imbere umuco
nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.