Umuhanzi
Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie wasoje urugendo rw'ibitaramo bya Summer Country Tour
2026 mu cyumweru gishize , aho yazengurutse mu bice bitandukanye by'u Rwanda
asusurutsa abakunzi b'umuziki ari kumwe n'abandi bahanzi barimo The Ben, Bwiza
na Kitoko. Nyuma y'uru rugendo rwitabiriwe n'imbaga y'abafana, ubu amaso
n'amatwi byerekejwe mu Karere ka Karongi, aho ategerejwe mu gitaramo cya kane
cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026.
Iki gitaramo
kiri muri gahunda ngarukamwaka ya MTN Iwacu Muzika2026, igamije kwegera
Abanyarwanda bo hirya no hino mu gihugu ibagezaho ibitaramo by'abahanzi
bakunzwe. Uyu mwaka kandi iyi gahunda ifite umwihariko wo kongera guhuriza ku
rubyiniro bamwe mu bahanzi begukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star,
ryagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki nyarwanda.
Bruce
Melodie, wegukanye Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani, azaba
agarutse imbere y'abakunzi be afite imbaraga ziturutse ku bitaramo bya Summer
Country Tour, byaranzwe n'ubwitabire bwinshi ndetse n'ibyishimo by'abafana mu
turere byabereyemo.
Abategura
MTN Iwacu Muzika Festival bavuga ko igitaramo cya Karongi kizaba ari amahirwe
ku baturage n'abakerarugendo bazaba bari muri ako karere yo kongera kwihera
ijisho bamwe mu bahanzi bakomeye igihugu gifite, mu gitaramo gitegerejweho
kuzaba kirimo umuziki mwiza, imbyino n'ibindi bitaramo bizasusurutsa
abazacyitabira.
MTN Iwacu
Muzika Festival 2026 ikomeje kuzenguruka igihugu, igamije kwegereza abaturage
imyidagaduro no gukomeza gushyigikira iterambere ry'umuziki nyarwanda binyuze
mu guha urubuga abahanzi bakunzwe n'ingeri zitandukanye z'abafana.
Bruce
Melodie na we ategerejweho gukomeza gushimisha abakunzi be i Karongi nk'uko
yabigenje mu bitaramo aherutse gusoza.
Igitaramo cya MTN Iwacu na Muzika 2026 cyo kuri uyu wa 11 Nyakanga 2026 kizab ari icya kane nyuma y’ibindi bitatu byahereye I Ngoma ,Huye na Muhanga .