Amakuru atangazwa n'Ibinyamakuru bitandukanye avuga ko urugendo rwa Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron muri Syria rwakomwe mu nkokora n’ibiturika ryumvikanye hafi ya Hoteli yari acumbitsemo.
Habaye ibiturika bikomeye nibura bibiri mu murwa mukuru wa Syria, Damas, nyuma y’amasaha make Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, ahageze mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rudasanzwe.
Ibyo bisasu byaturikiye hafi y’ihoteli Macron yari acumbitsemo. Ababonye ibyabaye bavuga ko babonye umwotsi mwinshi uzamuka mu kirere, ndetse imodoka zitwara abarwayi zihutira kugera aho byabereye.
Mu gihe amakuru y’ibiturika yari amaze kumenyekana, televiziyo y’igihugu ya Syria, Syrian TV, yatangaje ko Perezida Ahmed al-Sharaa, yari amaze kwakira Macron ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu.
Ubufaransa bwatangaje ko umutekano wa Perezida Macron nta kibazo wagize.
Abashinzwe umutekano babwiye BBC ko ibisasu byari byashyizwe mu kintu bateramo imyanda ndetse no muri bisi itarimo abantu, bikaba byaturitse nyuma y’uko Macron n’intumwa zamuherekeje bari bamaze kuva ku ihoteli berekeza ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu.
Abantu batandukanye, barimo n’abapolisi, bakomeretse muri ibyo bitero.
Abayobozi b’Ubufaransa bavuze ko uruzinduko rwa Macron rugikomeje uko rwari ruteganyijwe, nubwo habayeho ibyo bikorwa by’urugomo.
Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe gusa habaye ikindi gisasu i Damas cyahitanye abantu icyenda.
Macron abaye umuyobozi wa mbere ukomeye wo mu bihugu by’Uburengerazuba usuye Syria nyuma y’isenyuka ry’ubutegetsi bw’umuryango wa Assad mu 2024.
Mu mateka, Ubufaransa bwigeze kuyobora Syria mu izina ry’Umuryango w’Amahanga (League of Nations) mu gihe cy’imyaka y’intambara ebyiri z’isi, hagati y’Intambara ya Mbere n’iya Kabiri y’Isi yose.
Like This Post? Related Posts