Muri Komini
nyinshi zo mu Ntara ya Burunga yo mu majyepfo y’u Burundi, haravugwa ishyirwaho
rya bariyeri nyinshi mu mihanda ryazahaje urujya n’uruza rw’ibinyabiziga
n’ibicuruzwa, ndetse abahatuye bakavuga ko batumva impamvu yazo mu gihe bazi ko
ntakibazo cy’umutekano gihari.
Izi bariyeri
ziri gushyirwaho ku bwinshi n’Igipolici cy’u Burundi, ziravugwa mu mihanda yo
mu bice bya Rumonge, Makamba na Rutana, aho zateye izamuka rikabije ry’ibiciro
by’ingendo ndetse bikanongera ruswa yo mu muhanda, mu gihe Guverineri w’iyi
Ntara yasabye ko hakurwaho bariyeri zitari ngombwa.
Izi bariyeri
ziyongereye mu byumweru bibiri bishize, byumwihariko zashyizwe mu muhanda
mukuru wa nimero ya Gatatu werecyeza muri Rumonge.
Muri uyu
muhanda, haravugwamo bariyeri nyinshi zigenda zigeranye, aho abatuye muri iyi
Komini bavuga ko batumva impamvu yazo mu gihe ntakibazo cy’umutekano bahazi.
Polisi ivuga
ko iri genzura rikorerwa kuri izi bariyeri, rigamije guca abamotari bakora mu
buryo butemewe n’amategeko, ndetse n’abatwaraho abagenzi barenze umwe.
Abayobozi kandi bavuga ko ahubwo izi bariyeri zishobora no kwiyongera.
Gusa
ingaruka ry’izi bariyeri zamaze kwigaragaza. Bamwe mu bafite ibinyabiziga nka
moto n’imodoka, baziparitse kubera kwanga ko bifatwa, ibintu byahungabanyije
urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, ku kigero cyo hejuru kitigeze kubaho
muri aka gace.
Mu muhanda
wa Makamba–Nyanza-Lac, abagenzi baravuga ko baravuga ko igiciro cy’urugendo
kikubye hafi gatatu, kuko ubu bari gucibwa amafaranga ibihumbi 25 by’amarundi,
mu gihe bari basanzwe bahishyura ibihumbi 10, ariko n’ubundi Leta ikaba
yarahageneye igiciro cya 5 100 y’amarundi
Like This Post? Related Posts