Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yemeje ishyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru ry’abasirikare 1443 bo mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, barimo abari mu cyiciro cy’abajenerali batatu.
Ni icyemezo
cyatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze na RDF kuri uyu wa 11 Nyakanga 2026,
rigaragaza ko mu bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ba Jenerali batatu,
abofisiye bakuru 74, ba ofisiye bato 78, ndetse n’abandi basirikare 1288.
Aba Jenerali bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru ni Maj Gen
Emmanuel Bayingana, Maj Gen Vincent Gatama na Brig Gen Albert Rugambwa.
Gen Maj Emmanuel Bayingana yigeze kuba Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’Ingabo. Aherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel.
Gen Maj (Rtd) Emmanuel Bayingana
Gen Maj Vincent Gatama aherutse mu butumwa bw’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado aho yari umuhuzabikorwa wazo. Yigeze no kuyobora kandi Diviziyo ya Kane mu Ngabo z’u Rwanda.
Gen Maj Vincent Gatama
Brig Gen Albert Rugambwa yari Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba.
Brig Gen (Rtd) Albert Rugambwa