• Amakuru / POLITIKI


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kongera ubufatanye na Mozambique mu rwego rw’umutekano, harimo no gutanga ubufasha bwa gisirikare bugamije guhangana n’iterabwoba rikomeje kwibasira intara ya Cabo Delgado.

Ibi Lavrov yabivugiye i Maputo ku wa 9 Nyakanga 2026, mu ruzinduko rw’akazi yagiriye muri Mozambique, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Daniel Chapo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Maria Manuela dos Santos Lucas.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Lavrov yavuze ko kurwanya iterabwoba ari kimwe mu bintu by’ingenzi bigize ubufatanye hagati y’u Burusiya na Mozambique, ashimangira ko igihugu cye cyiteguye gusubiza ubusabe bwa Maputo ku nkunga ya gisirikare.

Yagize ati: "Kurwanya iterabwoba ni imwe mu nkingi z’ubufatanye bwacu. U Burusiya bwiteguye gutanga ubufasha Mozambique ikeneye kugira ngo irusheho guhashya imitwe y’iterabwoba ikomeje guhungabanya umutekano mu majyaruguru y’igihugu."

Nubwo Lavrov yemeje ko ubufasha buzatangwa, ntiyasobanuye uburyo buzashyirwa mu bikorwa. Haracyategerejwe kumenya niba u Burusiya buzohereza ingabo zabwo, abajyanama ba gisirikare cyangwa abarwanyi ba Africa Corps, umutwe usanzwe ukorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Mu gihe ubu bufasha bwashyirwa mu bikorwa, ingabo z’u Burusiya zazasanga iza RDF n’iza Polisi y’u Rwanda zimaze imyaka itanu zikorera muri Cabo Delgado. U Rwanda rwatangiye kohereza ingabo muri Mozambique muri Nyakanga 2021, nyuma y’ubusabe bwa Guverinoma y’icyo gihugu, kugira ngo zifashe kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Ansar al-Sunnah.

Ibikorwa bihuriweho n’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique byagize uruhare rukomeye mu gusubiza umutekano mu bice byinshi bya Cabo Delgado, aho ibirindiro byinshi by’imitwe yitwaje intwaro byasenywe, abarwanyi benshi bakicwa, abandi bagafatwa cyangwa bagahunga.

Mu mwaka wa 2024, u Rwanda rwabaye umufatanyabikorwa wa mbere wa Mozambique mu by’umutekano nyuma y’uko Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) ucyuye ingabo wari warohereje muri Cabo Delgado. Nyuma y’icyo cyemezo, Guverinoma ya Mozambique yasabye u Rwanda kongera umubare w’ingabo zarwo kugira ngo ibikorwa byo guhashya iterabwoba bikomeze.

U Burusiya n’u Rwanda si ubwa mbere byaba bihuriye mu bikorwa by’umutekano ku mugabane wa Afurika. Ibihugu byombi bisanzwe bifatanya mu bikorwa byo gufasha kubungabunga umutekano muri Repubulika ya Centrafrique, ibintu abasesenguzi bavuga ko bishobora koroshya ubufatanye bwabyo no muri Mozambique.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments