Umuhanzikazi
wo muri Tanzania, Zuhura Othman Soud uzwi nka Zuchu, yatangaje ko we n'umugabo
we Naseeb Abdul wamamaye nka Diamond Platnumz, batakiri kumwe ndetse ko
batangiye inzira yo gusoza burundu urushako rwabo binyuze muri gatanya.
Aya makuru
yayatangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2026, abinyujije ku rubuga
rwa Instagram, aho yavuze ko yafashe umwanzuro ukomeye nyuma y'imyaka itandatu
yari amaze ari mu rukundo na Diamond.
Mu butumwa
bwe, Zuchu yagize ati: "Mbamenyesheje ibi n'umutima uremerewe. Nyuma
y'imyaka itandatu turi kumwe, nahisemo kwibanza no kwiyitaho. Njye na Naseeb
Abdul twaratandukanye kandi turi mu nzira za gatanya."
Yakomeje
yifuriza Diamond n'umuryango we amahirwe mu buzima bwabo, agaragaza ko nubwo
bitamworoheye, yemeye kwakira ibihe bishya ubuzima bumugejejeho.
Ati:
"Nifurije uwahoze ari umukunzi wanjye Naseeb Abdul n'umuryango we ibyiza
byose. Kuri ubu ngiye gufata umwanya wo gukira ibikomere, kwita ku buzima
bwanjye no gushyira imbaraga mu muziki wanjye. Twagerageje gukomeza urukundo
rwacu ariko Imana igira imigambi yayo, kandi nta kundi nabigenza uretse
kubyemera. Ubu ni ubuzima."
Mu butumwa
bwe ntiyigeze agaragaza icyaba cyaratumye bafata umwanzuro wo gutandukana, mu
gihe na Diamond Platnumz atari yatangaza icyo abivugaho kugeza aya makuru
atangajwe.
Aya makuru
aje nyuma y'umunsi umwe abakunzi babo batangiye kwibaza impamvu Zuchu
atagaragaye mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Mama Dangote, umubyeyi wa
Diamond Platnumz.
Kutaboneka
kwe muri ibyo birori byakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe
batangira gukeka ko umubano wabo utari ugihagaze neza.
Byongeye
kandi, mbere gato y'itangazo rya Zuchu, inshuti ya hafi ya Diamond ndetse akaba
n'Umudepite muri Tanzania, Baba Levo, yari yatangaje ko Zuchu atwite. Icyakora,
Zuchu ntiyigeze agira icyo avuga kuri ayo makuru mu butumwa bwe.
Amakuru
y'urukundo rwa Zuchu na Diamond yakunze kuvugisha benshi mu myaka yashize. Mu
bihe bitandukanye bombi bagiye batangaza ko batandukanye, ariko nyuma bakongera
kwiyunga.
Mu mwaka
ushize kandi, hari amakuru yavugaga ko aba bombi bakoze ubukwe mu ibanga nyuma
y'imyaka myinshi abakunzi babo bakeka ko baba barasezeranye, nubwo nta tangazo
rirambuye bari barigeze batangaza kuri iyo ngingo.
Kugeza ubu,
niba koko uru rugendo rwa gatanya ruzarangira nk'uko Zuchu yabitangaje, bizaba
bisoje imwe mu nkuru z'urukundo zakurikiwe cyane mu muziki wa Afurika
y'Iburasirazuba, nyuma y'imyaka itandatu yari ishize bombi bagaragara
nk'abakundana kandi bakorana bya hafi mu muziki.