Mu rukerera rwo kuri uya wa Gatanu ni bwo Umunyamerika
Ashton Hall, Indian Ashton Hall na Ashton Small uzwi nka Kagarara bageze mu
Rwanda, bavuye muri Bénin aho bari bamaze iminsi mu rugendo ruzenguruka ibihugu
bitandukanye bya Afurika.
Nubwo bari
bageze mu masaha y’ijoro, abanyamakuru n’abakunzi babo bari benshi ku Kibuga
Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, aho bari baje kubakira.
Akigera i
Kigali, Ashton Hall yavuze ko yishimiye gusura u Rwanda, igihugu kivukamo
inshuti ye Ashton Small, uzwi cyane nka Kagarara.
Abajijwe
niba yari asanzwe azi u Rwanda mbere yo guhura na Kagarara, Ashton Hall yagize
ati "Mvugishije ukuri, mbere ntabwo nari nzi u Rwanda. Ni Ashton Small
watumye ndumenya."
Uyu musore
kandi yasabye Abanyarwanda gukomeza kwizera inzozi zabo no kudacika intege,
kabone n’iyo haba hari abazibona nk’izidakwiye.
Yagize ati
"Mukomeze kugira inzozi nini kandi ntimucike intege. Ntimukumve ababaca
intege cyangwa ababita abasazi kubera ibyo mwifuza kugeraho."
Ashton Hall
yanagaragaje ko yishimiye uko Ashton Small akomeje kwiyongera cyane mu mubare
w’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kuri Instagram. Yasabye
Abanyarwanda bose kumukurikira kugira ngo ibikorwa bye bikomeze kugera kuri
benshi.
Ku wa 16
Kamena 2026 ni bwo Ashton Small yasangije abamukurikira amashusho atumiramo
Ashton Hall gusura u Rwanda no kwibonera impano zidasanzwe z’Abanyarwanda
bafite ubumuga.
Kuva icyo
gihe, izina rya Ashton Small ryatangiye kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga,
aho kuri ubu abarirwa mu Banyarwanda bafite umubare munini w’abamukurikira kuri
Instagram kuko barenze ibihumbi 300.
Kwamamara
kwe kwihuse bitewe ahanini n’urugendo amaze iminsi akorana na Ashton Hall,
Umunyamerika wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho agaragaza
imyitozo ikomeye akora, by’umwihariko iyo kwiruka.
Ashton Hall
aherutse gutangaza ko yiyemeje gufasha Ashton Small kugera nibura ku
bamukurikira miliyoni kuri Instagram, ndetse no kumushyigikira mu bindi bikorwa
bitandukanye.
Mu rugendo
rwabo ruzenguruka Afurika, u Rwanda rubaye igihugu gikurikiye Ghana, Cameroun,
Nigeria na Bénin bagezemo.
Mu minsi iri imbere, Ashton Hall na bagenzi be bategerejwe gusura ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali, banasure urugo rwa Kagarara ndetse banitabire ibikorwa bitandukanye byateguwe muri uru ruzinduko.
Like This Post? Related Posts