Umuhanzi Bushali ukunzwe mu njyana ya Kinyatrap, yateguje abaturage b’Akarere ka Nyagatare ko bashonje bahishiwe cyane ko azabaha ibyishimo bidasanzwe, kandi ko bakwiriye kwitega ibitangaza igihe ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival bizaba bigeze muri aka karere tariki ya 18 Nyakanga 2026.
Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival
2026 bimaze kunyura mu Turere twa Huye, Ngoma, Muhanga bikaba byarakomereje mu
Karere ka Karongi kuri Sitade ya Rubengera ku wa 11 Nyakanga 2026.
Ubwo Bushali yavaga ku rubyiniro nyuma
yo gususurutsa abitabiriye iki gitaramo biganjemo urubyiruko mu ndirimbo
“Meterese” yakoranye na Yampano, Umwirabura, Ni Tuebwe yakunzwe n’abatari bake,
n’izindi, yatangarije itangazamakuru ko abantu ba Nyagatare bashonje bahishiwe.
Ati: “Inama nabagira ntibarebe uko ibi
bitaramo byabaye mbere byagenze, bitegure ibintu bishyashya kuko na bo ni
urubyiruko, kandi hari yo abakunzi ba Kinyatrap benshi cyane, bashonje
bahishiwe, nanjye ndabiteguye njye n’umujene wanjye Cancadem na Kinyatrap Music
muri rusange.”
Yagarutse kandi ku kibazo cy’umushinga
w’indirimbo ye na Bruce Melodie ndetse na The Ben watinze kurangira bitewe
n’amashusho yayo atari yakorwa .
Ati: “Ibintu byahise nta mwanya umuntu
yabibonera, kuko iyo ubihaye umwanya uba uri kwisubiza inyuma, ubu turi
gutekereza ku byiza biri imbere… Njye ndi umunyamuziki sinjya ngira ibiganiro,
uburyo nganiramo nganira mbukoresha mu buryo bw’umuziki muri Studio, ibiganiro
nibibaho Abanyarwanda bazabyumva ariko usibye ko nta kibazo, nta kibazo na
kimwe gihari.”
Yasabiye kandi abatuye Karongi
kuzongera kubona ibi bitaramo bataherukaga vuba aha, ati: “Bakwiriye ibi
bitaramo kuko na bo bafite urubyiruko rushyushye, kandi na Kinyatrap ihafite
umubare munini.”
Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatangiriye i Huye ku wa 20 Kamena, bikomereza i Ngoma ku wa 27, Muhanga ku wa 4 Nyakanga, Karongi kuwa 11 Nyakanga, bikazakomereza mu Karere ka Nyagatare kuwa 18 Nyakanga, i Musanze kuwa 25 Nyakanga, bikazasoreza i Rubavu kuwa 1 Kanama.