DJ Sonia, umwe
mu banyamakuru akaba n’umuvangamuziki bazwi mu Rwanda, yatangaje ko yahisemo gutanga
imbabazi ku bantu bari bakurikiranywe n'inzego z'ubutabera bazira kumuhohotera
no kumutuka bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa
yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, DJ Sonia yavuze ko yafashe iki cyemezo nyuma
yo gutekereza ku ngaruka amakimbirane nk'aya ashobora kugira ku buzima
bw'ababigizemo uruhare n'imiryango yabo. Yavuze ko nubwo yababajwe n'ibyo
yakorewe, umutima we wamubwiye ko kubabarira ari byo bikwiye.
Yagize ati: "Narabababariye.
Icyo nifuzaga ni uko buri wese amenya ko amagambo avugirwa cyangwa yandikwa ku
mbuga nkoranyambaga ashobora gusenya ubuzima bw'undi. Twese dukwiye kubahana no
gukoresha neza aya mahirwe yo gutanga ibitekerezo."
Aya magambo
yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashimye icyemezo cye
bavuga ko kigaragaza umutima wo kubabarira no kwimakaza ubwiyunge, mu gihe
abandi basabye ko abantu bakomeza kwigishwa amategeko n'ingaruka zo gukoresha
nabi imbuga nkoranyambaga.
Abakurikirana
iby'ikoranabuhanga n'itangazamakuru bavuga ko uru rubanza rwabaye isomo
rikomeye ku bakoresha imbuga nkoranyambaga, cyane cyane ku birebana no kwirinda
gutukana, gusebanya no guhohotera abandi bifashishije internet.
Nubwo DJ
Sonia yahisemo gutanga imbabazi, yibukije ko ihohoterwa rikorerwa ku mbuga
nkoranyambaga rikomeje kuba ikibazo gikomeye, asaba buri wese gukoresha
amagambo yubaka no kubaha uburenganzira bw'abandi.
Iki cyemezo
gishobora gufungura ipaji nshya hagati ye n'abari bamukoreye ihohoterwa, ariko
kikaba n'ubutumwa bukomeye bwo kwerekana ko imbabazi n'ubwiyunge bishobora kuba
inzira nziza yo gukemura amakimbirane, mu gihe amategeko akomeza gukora
inshingano zayo zo kurinda uburenganzira bwa buri wese.
Mu bari
batawe batawe muri yombi n’Rwego rw’Igihugu
rw’Ubugenzacyaha (RIB ) Dj Sonia yahaye imbabazi harimo Pizzo Cassien nyiri Max Tv na Kazungu Kaboss uzwi ku mbuga nkoranyambaga .
Like This Post? Related Posts