Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yaciye amarenga ko igitero cyo ku butaka bwa Iran gishobora kubaho, ariko agaragaza ko icyo gikorwa kidashobora gukorwa n’ingabo za Amerika gusa, ahubwo kikaba cyakorwa n’abafatanyabikorwa ba yo.
Trump yabigarutseho
mu kiganiro yagiranye na Fox News ku wa Kabiri, aho yavuze ko adahakana ko
hashobora kubaho igikorwa cya gisirikare cyo ku butaka bwa Iran mu gihe yaba
abona ko ari ngombwa.
Ati “Hari igihe uba ukeneye igikorwa cyo ku butaka, ariko dufite
abandi bantu bazagikora ku bwacu.”
Ntabwo Perezida Trump yigeze avuga igihugu cyangwa umutwe
w’ingabo ushobora gukora igikorwa nk’iki.
Aya magambo aje mu gihe Amerika ikomeje ibikorwa bya gisirikare
kuri Iran, aho Trump yongeye gutera ubwoba ko ibitero bishobora kwaguka
bikagera ku bikorwaremezo by’ingenzi birimo amashanyarazi n’ibiraro, mu gihe
Tehran yaba idasubiye mu biganiro.
Ati “Bizakomeza kugeza igihe nzavuga ko bihagije. Icyumweru
gitaha hazakurikiraho amashanyarazi, hanyuma ibiraro. Tuzasenya ibigo by’amashanyarazi
n’ibiraro byabo keretse basubiye ku meza y’ibiganiro.”
Mu kiganiro cye, Trump yongeye kugaruka ku kirwa cya Kharg
gifite akamaro gakomeye mu bukungu bwa Iran kuko ari ho kunyura igice kinini
cya peteroli igihugu cyohereza hanze.
Iki kirwa giherereye mu nyanja hafi kilometero 25 uvuye ku
nkombe za Iran, kikaba gicishwaho hafi 90% bya peteroli Iran yohereza mu
mahanga.
Trump yavuze ko niba Iran idahinduye imyitwarire yayo, Amerika
ishobora gufata iki kirwa nyuma yo kugabanya ubushobozi bw’ingabo za Iran.
Mu gihe Amerika ikomeje kuvuga ko igamije gucunga umutekano
w’ubwikorezi bwo mu Muhora wa Hormuz, Iran yo yatanze umuburo ko ishobora
gufunga indi mihora ikoreshwa mu kohereza peteroli na gaze mu karere.