Umunyarwenya
akaba
‘umukozi w’Imana Joshua Niyoyita, uzwi nka Ramjaane Joshua, abinyujije
mu muryango Ramjaane Joshua Foundation, yatangiye gushyira mu bikorwa umuhigo
wo kwishyurira abantu 5000 ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé), aho
yamaze kubushyikiriza igihumbi ba mbere bo mu Mirenge ya Kamabuye na Ngeruka mu
Karere ka Bugesera.
Mu gutangiza
iki gikorwa, Ramjaane Joshua yatanze miliyoni 5 Frw, angana na miliyoni 2,5 Frw
kuri buri murenge muri ibiri yahereyeho. Buri murenge wahawe ubwisungane mu
kwivuza bw’abaturage 500, bituma abantu 1000 bahita babwemererwa.
Nyuma y’iki gikorwa
Ramjaane Joshua yadutangarije ko
amaze igihe kinini akora ubukangurambaga
bwo gukusanya amafaranga yo kugurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza,
ndetse ko igikorwa cyo gufasha abantu 1000 ari icyiciro cya mbere cy’umuhigo
yiyemeje.
Yagize ati
"Niyemeje gukusanya amafaranga yo kugurira ubwisungane mu kwivuza abantu
5000. Igihumbi cya mbere cyamaze kubugerwaho, ariko ubukangurambaga buracyakomeje
kuko ngomba gusohoza umuhigo nihaye."
Ramjaane
Joshua, usanzwe ari umunyarwenya unakora umurimo wo kubwiriza Ijambo ry’Imana
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashinze umuryango Ramjaane Joshua
Foundation, agamije gufasha abatishoboye binyuze mu bikorwa bitandukanye
by’iterambere n’imibereho myiza.
Mu 2023 ni
bwo Ramjaane Joshua, wari umaze imyaka irindwi atuye muri Amerika, yagarutse mu
Rwanda atangiza ibikorwa by’ishami rya Ramjaane Joshua Foundation, ryiyongera
ku ryari risanzwe rikorera muri Amerika.
Mbere yo
kwerekeza muri Amerika, Ramjaane Joshua yari umwe mu banyarwenya bazwi cyane mu
Rwanda. Yamamaye cyane ari kumwe na Clapton Kibonge mu itsinda Abanyagasani,
ndetse bakaba barakoraga ibiganiro bisetsa byanyuraga kuri Lemigo TV.