Perezida
Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u
Bwongereza, aho bongeye gushimangira ubufatanye bumaze igihe hagati y’Umuryango
wa Tony Blair Institute (TBI) na Guverinoma y’u Rwanda.
Nk’uko
byatangajwe n’urubuga rwa X rw’Umuryango Tony Blair Institute, Blair na
Perezida Kagame bahuye mu cyumweru gishize i Kigali mu ruzinduko yagiriye mu
Rwanda.
Ibiganiro
bagiranye byibanze ku kongera umuvuduko mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda
z’ingenzi ku mavugurura Igihugu cyihaye, hagamijwe iterambere rirambye mu gihe
kirekire.
Impande
zombi zaganiriye ku cyiciro gikurikiyeho cy’urugendo rw’impinduka u Rwanda
rurimo, ndetse n’uruhare Tony Blair Institute mu gukomeza gushyigikira gahunda
za Leta mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ishoramari, inganda,
ubuhinzi, ubuzima, no guteza imbere ubumenyi n’imiyoborere myiza mu nzego za
Leta.
Uruzinduko
rwa Tony Blair wabaye Umujyanama wihariye wa Perezida Kagame, rwongeye
kugaragaza ubushake bw’impande zombi bwo gukomeza gufatanya mu kwihutisha
ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura yihutirwa ndetse no gushyigikira iterambere
rirambye ry’u Rwanda.
Tony Blair
Institute (TBI) ni umuryango mpuzamahanga washinzwe na Tony Blair, wahoze ari
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza. Uyu muryango ugamije gufasha za guverinoma
hirya no hino ku isi kunoza imiyoborere no gushyira mu bikorwa gahunda
z’iterambere mu buryo bwihuse kandi bufatika.
TBI ikorana
cyane n’ibihugu mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga n’ihinduramatwara
ya digitale, Ishoramari n’iterambere ry’ubukunga, inganda n’ubuhinzi, ubuzima,
guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi ndetse no kunoza imikorere ya
serivisi za Leta.
Mu Rwanda,
TBI ifitanye ubufatanye bukomeye na Guverinoma, aho itanga inama n’ubufasha mu
kwihutisha gahunda z’ivugurura no kugera ku ntego z’iterambere rirambye. Intego
yayo nyamukuru ni ugufasha ibihugu kugera ku iterambere rishingiye ku mikorere
myiza, guhanga udushya no gushyira abaturage ku isonga.
Like This Post? Related Posts