• Amakuru / MU-RWANDA

 

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye urubyiruko rw’Abanyarwanda kurangwa n’ikinyabupfura, gukunda igihugu no kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda, avuga ko ari byo bizafasha igihugu gukomeza urugendo rw’iterambere no gutegura abayobozi b’ejo hazaza bafite inshingano n’indangagaciro.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yagiranaga ikiganiro n’abitabiriye Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 16 riri kubera mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo. Abasore n’inkumi hafi 800 bamaze ibyumweru bahabwa amasomo y’uburere mboneragihugu, ubuyobozi n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko disipulini ari imwe mu ndangagaciro z’ingenzi urubyiruko rukwiye kugira, kuko ari yo ituma umuntu akomeza guharanira intego ze aho kuyobywa n’ibintu bishobora kumwangiriza ubuzima.

Yagize ati:"Ikinyabupfura  ni ingenzi cyane. Ituma umuntu akomeza kwerekeza ku ntego ze aho kujyanwa n’ibintu bitamwubaka ahubwo bishobora no kumusenya."

Perezida Kagame yashimye urubyiruko rwitabiriye Itorero, avuga ko rwemeye gusiga inyungu zarwo bwite n’ibikorwa by’imiryango yarwo kugira ngo rwitabire aya mahugurwa azabagirira akamaro mu buzima bwabo bwose.

Yasabye buri wese gukoresha neza ubumenyi ahakura, kuko ari bwo buzamufasha gufata imyanzuro myiza no kwirinda inzira zishobora kumuyobya.

Perezida Kagame yanaburiye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zikomeje kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwa benshi.

Yavuze ko kunywa cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge bishobora gusenya ejo hazaza h’urubyiruko ndetse bikagira ingaruka ku miryango no ku gihugu muri rusange.

Yashimangiye ko urubyiruko rukwiye guhitamo inzira y’uburezi, umurimo, kwigira no kuba abaturage bafite inshingano, kuko ari bo bazaba bayobozi b’ejo hazaza.

Perezida Kagame yavuze ka  ko  gukunda igihugu bitagomba kugangukira mu magambo, ahubwo bikwiye kugaragarira mu bikorwa bya buri munsi.

Yasabye urubyiruko gukorera igihugu rubikuye ku mutima, kurinda ibyagezweho no guharanira icyateza imbere Abanyarwanda bose.

Yongeyeho ko igihugu gikomeye cyubakwa n’abaturage bafite indangagaciro, bakunda igihugu cyabo kandi biteguye kukorera inyungu rusange.

Kimwe mu byagarutsweho cyane muri iri jambo ni akamaro ko ururimi rw’Ikinyarwanda.

Perezida Kagame yavuze ko buri Munyarwanda akwiye kumenya no kuvuga neza Ikinyarwanda kuko ari kimwe mu biranga ubunyarwanda n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagaragaje impungenge z’uko hari bamwe mu rubyiruko ndetse n’abakuze batakivuga neza ururimi rwabo kavukire.

Yasabye inzego zibishinzwe gushyiraho gahunda zorohereza Abanyarwanda bose, harimo n’ababa mu mahanga, kwiga no gukomeza kuvuga Ikinyarwanda aho bari hose ku isi.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko abitabiriye Itorero bahawe amasomo atandukanye agamije kubaka Umunyarwanda ufite indangagaciro.

Yasobanuye ko aya mahugurwa yibanze ku mateka y’u Rwanda, umuco nyarwanda, gukunda igihugu, ubumwe bw’Abanyarwanda, ubuyobozi, kwigira no kugira inshingano nk’umuturage.

Yavuze kandi ko kwimurira Itorero Indangamirwa i Gabiro byakozwe kugira ngo haboneke ahantu hagutse kandi habereye gutangirwamo amasomo arimo imyitozo ngiro ifasha urubyiruko kurushaho kwitegura inshingano zarwo.

Mu gusoza gahunda y’uwo munsi, urubyiruko rwabonye umwanya wo kwerekana ibyo rwize muri Itorero, gutanga ibitekerezo ndetse no kubaza Perezida Kagame ibibazo bitandukanye abasubiza ku ngingo zirebana n’ejo hazaza h’igihugu n’uruhare rwabo mu iterambere.

Iki kiganiro cyanitabiriwe n’abayobozi bakuru ba Guverinoma, barimo Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dominique Habimana, hamwe n’abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye.

Indangamirwa Icyiciro cya 16 yahuje urubyiruko rwo mu Rwanda n’urwo muri Diaspora

Icyiciro cya 16 cy’Itorero Indangamirwa cyahuje urubyiruko 769, barimo 137 baturutse muri Diaspora, bagizwe n’abagore 66 n’abagabo 71. Abandi bitabiriye baturutse mu mashuri yisumbuye na za kaminuza zo hirya no hino mu Rwanda.

Aba basore n’inkumi bafite imyaka iri hagati ya 18 na 23 bamaze igihe bahugurwa ku mateka y’u Rwanda, indangagaciro z’Igihugu, ubuyobozi, kwigira no kugira inshingano nk’abaturage.

Itorero rikomeje kubaka urubyiruko rw’ejo hazaza

Gahunda y’Itorero Indangamirwa, yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda mu mwaka wa 2007, ishingiye ku muco gakondo w’Itorero, ikaba igamije kubaka urubyiruko rufite ubumenyi, indangagaciro n’ubushobozi bwo kuyobora no gukorera igihugu.

 








Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments