Umukinnyi wa
Filime Uwamahoro Antoinette uzwi nk’intare y’Ingore muri sinema Nyarwanda , Ngabo Leo uzwi nka Njuga ,
The Same Abiru n’ibindi byamamare byinshi
byegukanye bihembo mu Agaciro
Fashion Gala & Entertainment Awards 2026
Ni mu birori
byabaye mu ijoro ryo ku tariki ya 31 Nyakanga 2026 muri Sport Park ku Kicukiro aho byari byitabiriwe n’ abanyamideli,
abahanzi, abanyamakuru, abakora ubucuruzi bushingiye ku myidagaduro n'abakunzi
b'ubuhanzi, mu gikorwa cyari kigamije guhemba abitwaye neza no guteza imbere
impano z'Abanyarwanda n'Abanyafurika.
Uwo mugoroba waranzwe n’ibirori
bitandukanye byabimburiwe no gutambuka kw’itapi itukura ndetse
no gufata amafoto y’urwibutso
kubari bitabiriye bose .
Nyuma yo gufata amafoto hakurikiyeho guha ikaze
Abatumirwa aho August Hategekimana
Agaciro Fashion Gala & Entertainment Awards 2026 ashimira buri wese wabashije kwitabira icyo gikorwa ndetse n’Abafatanyabikorwa bose
bagize uruhare kugira ngo icyo gikorwa kigende neza.
Yakomeje
avuga ko igikorwa cyo gutanga ibihembo
bagitegura intego yo gukomeza
ugukomeza kubaka urubuga rufasha impano kuzamuka no kubona amahirwe yo
kumenyekana haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
yavuze kandi
ko uko umwaka utashye umubare w'ababyitabira n'ababitera inkunga ugenda
wiyongera, bikagaragaza icyizere uru ruganda rugenda rugirirwa.
Mu gusoza
yongeye gushimira abanyamideli
n’abahanzi uko uyu mwaka bitabiriye ari benshi kandi byabateye ingufu zo gukomeza kubafasha kumenyekanisha
ibikorwa byabo ru ruhando mpuzamahanga .
Dore urutonde
rw’abegukanye ibihembo muri
1. Best
Female Model of the Year: Stella Barafon
2.
Continental Female Model of the Year: Ndindabo Model
3. Best
Fashion Designer of the Year: Nunu Fashion Luxury
4. Best Film
Actor of the Year: Musonera Peter
5. Best Film
Actress of the Year: Gihozo Josephine
6.
Continental Film Actor of the Year: Shareef - Rwema
7.
Continental Film Actress of the Year: Intare Y'Ingore
8. Best
Upcoming Actress of the Year: Agnes Uwimbabazi (AGGY)
9. Most Promising
Actress of the Year: Esperance (Folomina)
10. Lifetime
Achievement Award: Leo Ngabo (Njuga)
11. Best
Rising Artist of the Year: Dylack
12. Best DJ
Duo of the Year: The Vortex Deejays
13. Best
Continental DJ of the Year: DJ Trey
14. Best
Male Dancer of the Year: Tonton Travis
15. Karaoke
King of the Year: Kakao
16. Best
Upcoming Cultural Troupe of the Year: Abadatana Cultural Troupe
17. Best
Music Group of the Year: The Same Abiru
18. Most
Trusted Printing Company of the Year: Truth Media
19. Best
Location Sound Recordist of the Year: Guy-Xavier
Like This Post? Related Posts