• Imyidagaduro / IBITARAMO

Niyitegeka Gratien wamamaye nka Seburikoko, Papa Sava n’andi mazina yagiye ahabwa bitewe n’abakinnyi yagiye yigana muri filime zitandukanye, agiye gushyira hanze filime nshya y’uruhererekane yakoze ku bufatanye na Zacu Entertainment.

Igice cya mbere cy’iyi filime yise ‘Ibishoboka Byose’ kizaba kigizwe n’uduce 25. Yayobowe na Irigina Deny, mu gihe biteganyijwe ko izagaragaramo abakinnyi barimo Gratien Niyitegeka, D’Amour Selemani, Saranda Oliva Umutoni n’abandi batandukanye.

Iyi filime biteganyijwe ko izatambuka bwa mbere kuri televiziyo ku wa 5 Ukwakira 2026, ikazaba ibara inkuru ya Timoteyo, uzakinwa na Niyitegeka Gratien.

Ni filime yubakiye ku nkuru y’umugabo witwa Timoteyo uba ubayeho mu buzima bugoye, ku buryo bimusaba gukora akazi kose abonye kugira ngo abashe kubaho.

Ubuzima bwa Timoteyo, uba warazahajwe n’ibibazo, buza guhinduka nyuma yo guhura n’umukobwa witwa Nikita ufite amateka akomeye. Bombi bahuza imbaraga, bagatangira gukorana mu ibanga bashaka uko babona imibereho.

Nubwo ubuzima bwabo buba busa n’ubugiye guhinduka, ibintu birushaho gukomera ubwo Nikita atangira gukundwa n’umukoresha we, bigashyira mu kaga ubuzima bushya aba yatangiye kubaka na Timoteyo.

Inkuru y’iyi filime ikomeza hibazwa icyo Timoteyo azakora kugira ngo arinde umuryango mushya aba amaze kubona, ndetse n’icyemezo Nikita azafata hagati y’ubuzima aba afitanye na Timoteyo n’umukoresha we uba watangiye kumukunda.

Iyi filime y’uruhererekane igiye kujya hanze nyuma ya ‘What a Day’, indi filime ya Niyitegeka Gratien aherutse gushyira hanze, kuri ubu ikomeje koherezwa no kwerekanwa mu maserukiramuco atandukanye.

Niyitegeka Gratien ni umukinnyi wa filime, umunyarwenya, umusizi, umuhanzi ndetse n’umushyushyarugamba (MC). Azwi cyane ku mazina arimo Papa Sava, Seburikoko na Sekaganda, yagiye ahabwa bitewe na filime zitandukanye.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments