• Amakuru / POLITIKI


Igisirikare cya Israel (IDF) cyagabye ibitero by'indege ku gace ka Al Mansouri mu Karere ka Tyre, mu majyepfo ya Lebanon, ku wa Kane, mu gihe ibiganiro hagati ya Israel na Lebanon byari bikomeje i Roma mu Butaliyani.

Amashusho yagaragaje inkingi z'umwotsi mwinshi zizamuka nyuma y'ibyo bitero.

Mu itangazo ryayo, IDF yavuze ko yibasiye "ibikorwaremezo by'umutwe wa Hezbollah" biri mu bice bitandukanye byo mu majyepfo ya Lebanon. Yasobanuye ko ibyo bitero byagabwe nyuma y'uko abasirikare bayo bamwe bishwe abandi bagakomerekera mu iturika ryabereye mu gace ka Majdal Zoun ku wa Gatatu.

Mbere y'ibyo bitero, ku wa Gatatu, igisirikare cya Israel cyari cyasabye abaturage bo muri Al Mansouri kuhava byihutirwa, gishinja Hezbollah kurenga ku masezerano y'agahenge.

Ibinyamakuru byo muri Lebanon na byo byemeje ko habaye ibitero byinshi by'indege muri ako gace.

Ibi bibaye mu gihe intumwa za Israel na Lebanon ziri mu cyiciro cya karindwi cy'ibiganiro biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biri kubera i Roma.

Mu cyiciro cya gatandatu cyabaye hagati muri Nyakanga, impande zombi zari zumvikanye gutangiza gahunda y'igerageza mu majyepfo ya Lebanon, irimo iyikurwa ry'ingabo za Israel mu bice bimwe na bimwe no kubisimbuza ingabo za Lebanon.

Muri ibi biganiro bishya, hitezwe ko hazaganirwa ku kwagura iyo gahunda, mu gihe Amerika ishaka ko Lebanon ifata ingamba zo gusenya ibikorwa remezo bya Hezbollah.

Amasezerano y'ingingo 14 yahujwe na Amerika mu kwezi gushize yari agamije gushimangira agahenge nyuma y'amezi y'imirwano hagati ya Israel na Hezbollah. Gusa Hezbollah yamaganye ayo masezerano, iyita adafite akamaro kandi asuzuguza Lebanon.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments