Umucamanza
Vincent Mwana Mulenda, wari umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Haut-Katanga
muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yapfuye nyuma yo
gukomeretswa bikomeye n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro bagabye igitero ku rugo
rwe mu mujyi wa Lubumbashi.
Ibyo byabaye
mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026, aho
abantu bitwaje intwaro binjiye mu rugo rw’uyu mucamanza, bikarangira arashwe
ndetse agakomereka bikomeye.
Amakuru
yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri RDC avuga ko aba bagizi ba nabi
bazamutse urukuta rw’urugo rwa Vincent Mwana Mulenda, nyuma bakamenagura
amadirishya kugira ngo binjire mu nzu.
Bamaze
kwinjira, ngo basabye uyu mucamanza kubaha urufunguzo rw’imodoka ye ndetse
n’amafaranga. Ni muri icyo gitero kandi ubwo yarashwe.
Amakuru
y’ibanze avuga ko Vincent Mwana Mulenda yakubiswe isasu mu kuguru ndetse
akagira n’igikomere gikomeye ku mutwe. Umukobwa we na we bivugwa ko yakomeretse
mu mutwe mu gihe cy’icyo gitero.
Muri icyo
gihe, uyu mucamanza ngo yashoboye guhamagara umupolisi wari ushinzwe umutekano
w’Ubushinjacyaha, amusaba gutabara byihuse.
Umwe mu
bantu bari hafi y’umuryango we yatangaje ko uyu mucamanza yamubwiye ko hari
abajura bashaka kumugirira nabi, ariko ubwo umupolisi yageraga aho yari atuye,
yamusanze yamaze gukomereka bikomeye.
Nyuma yo
kuraswa, abari hafi ya Vincent Mwana Mulenda bamujyanye ku ivuriro rya Don
Bosco Afia kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze.
Uburemere
bw’ibikomere yari afite bwatumye yimurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Félix
Tshisekedi, aho yakomeje kuvurwa ariko aza kwitaba Imana azize ibikomere yagize
muri icyo gitero.
Urupfu rwe
rwababaje cyane abo bakoranaga mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Haut-Katanga, ndetse
n’abari bashinzwe umutekano w’inyubako y’urukiko.
Raporo
z’ibanze zivuga ko abateye urugo rwa Vincent Mwana Mulenda batwaye ibintu
birimo imodoka ye ndetse n’amafaranga yari afite.
Ku cyaha
cyakorewe aho uyu mucamanza yari atuye, ngo hasanzwe kandi isasu ryasigaye
nyuma yo kuraswa ndetse n’icyuma, nk’uko amakuru yatangajwe n’itangazamakuru
ryo muri RDC abivuga.
Icyakora,
ibisobanuro birambuye ku bagabye igitero, umubare wabo ndetse n’aho bahungiye
ntibiratangazwa ku buryo bwuzuye.
Nyuma
y’urupfu rwa Vincent Mwana Mulenda, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Umurinzi
w’Ikirango cya Leta muri RDC, Guillaume Ngefa Atondoko-Andali, yatangaje ko
iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane neza uko igitero cyagenze
n’ababigizemo uruhare.
Mu butumwa
bw’akababaro, Minisitiri yavuze ko urwego rw’ubutabera rwa Congo rutakaje
umukozi wari ufite uruhare mu kazi ke kandi wubahwaga.
Yavuze kandi
ko iperereza rigomba gukorwa hubahirizwa amategeko, inzira z’ubutabera,
uburenganzira bw’abaregwa ndetse n’ubwigenge bw’ubutabera.
Urupfu rwa
Vincent Mwana Mulenda rubaye mu gihe umutekano w’umujyi wa Lubumbashi ukomeje
guteza impungenge, aho hamaze kugaragara ibikorwa bitandukanye by’ubugizi bwa
nabi bitwaje intwaro.
Ku itariki
ya 6 Nzeri 2026, abapolisi babiri bishwe ubwo abagizi ba nabi bateraga sitasiyo
ya lisansi mu gace ka Kilobelobe. Abakekwaho kugira uruhare muri icyo gitero
nyuma berekanywe n’inzego z’umutekano.
Komisiyo
y’Igihugu ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (CNDH) mu ntara ya Haut-Katanga
yavuze ko urupfu rw’uyu mucamanza ari igihombo ku rwego rw’ubutabera no ku
muryango we.
Umuhuzabikorwa
wa CNDH muri Haut-Katanga, Maître Joseph Kongolo, yagaragaje impungenge ku
bwiyongere bw’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Lubumbashi, avuga ko hakenewe
amakuru arambuye atangwa n’inzego zibishinzwe ndetse no gufata abakekwaho ibyo
bikorwa.