Imyaka 10
irashize Clement Ishimwe na Ingabire Butera Jeanne d’Arc uzwi nka
Knowless’ mu izina ry’ubuhanzi basezeranye kubana akaramata nk’umugabo
n’umugore.
Mu kwizihiza
iyi myaka 10 ishize, Ishimwe Clement yashimiye cyane umugore we Knowless avuga
ko kumuhitamo nk’umugore ari wo mu myanzuro mwiza yafashe mu buzima bwe bwose.
Mu gihe Knowless nawe yashimiye umugabo we ku bana beza babyaranye.
Clement
yagize ati: “Imyaka icumi irashize tuvugiye hamwe ngo ‘ndabyemeye’, tutazi ibyo
ubuzima bwari butubikiye.”
Yakomeje
avuga ko nyuma y’imyaka 10, ashobora kuvuga nta gushidikanya ko guhitamo
Knowless bikiri icyemezo cyiza kurusha ibindi byose yigeze afata.
Ati: “Ntibyagiye
byoroha buri gihe. Twagize ibihe byiza n’ibibi, ibitwenge n’amarira. Ariko muri
buri gihe twanyuzemo, urukundo rwacu rwakomeje gukomera kurusha buri ngorane
twahuye na yo.”
Clement
yashimiye umugore we kuba yaramushyigikiye, akizera urugo rwabo ndetse
agakomeza kumukunda no mu minsi atabaga ari mu bihe bye byiza.
Ati:
“Urakoze kuba warambaye hafi, ukizera ibyacu, ndetse ukankunda no mu minsi
ntari meze neza. Twubatse ubuzima bwiza bwuzuyemo urwibutso nzahorana
ubuziraherezo.”
Yasoje
amwizeza ko nyuma y’imyaka 10 bamaze bashakanye, bagifite indi myaka myinshi
imbere yabo.
Ati: “Imyaka
icumi irashize, iteka ryose riradutegereje. Bityo komeza witegure rukundo
rwanjye, kuko intego yacu ari imyaka 100.”
Clement
kandi yavuze ko akunda Knowless kurushaho uko iminsi ishira, amwifuriza
isabukuru nziza y’imyaka 10 y’ubukwe.
Ku rundi
ruhande, Knowless yavuze ko amaze imyaka 15 ari kumwe na Clement, muri yo 10
bakaba bamaze bashakanye, ashimangira ko iyo myaka yabaye impano ikomeye.
Yagize ati:
“Imyaka 15 turi kumwe. Imyaka 10 dushakanye. Wow! Mbega ukuntu iyi myaka yabaye
impano.”
Knowless
yavuze ko atari uko byose byagiye biba mu buryo butunganye, ahubwo ko muri buri
gihe banyuzemo bakomeje kubaka, gukura, kurota no guhitamo kubana.
Ati: “Si uko
byose byari bitunganye, ahubwo ni uko muri buri gihe twanyuzemo twakomeje
kubaka, gukura, kurota no guhitamo kubana, uko byagenda kose.”
Knowless
yavuze ko iyo asubije amaso inyuma, abona ukuboko kw’Imana muri buri gice
cy’amateka yabo, ashimangira ko Imana yakomeje kubaba hafi.
Ati: “Iyo
nsubije amaso inyuma, mbona ukuboko kw’Imana muri buri gice cy’amateka yacu.
Yabaye inyangamugayo cyane, kandi nta wundi muntu nashakaga gukorana na we uru
rugendo.”
Yashimiye
Imana kuba yarabahuje ndetse ikamuha inshuti magara, umuntu uhora
amushyigikira, basangira amarira n’ibitwenge ndetse akaba ari n’umuntu akunda
gutereta.
Knowless
kandi yavuze ko yishimira abana babo b’abakobwa, ashimira Imana kuba yarabahaye
umugisha wo kuba ababyeyi babo.
Ati:
“Nshimira Imana kuba yaraduhaye umugisha w’abakobwa bacu beza ndetse
ikatugirira icyizere cyo kuba ababyeyi babo.”
Yashimiye
kandi Imana kuba yarabayoboye, ikarinda urugo rwabo ndetse ikabaha umugisha
urenze ibyo bakwiriye.
Knowless
yavuze ko umutima we wuzuye amashimwe ku rugendo rwose bamaze kunyuramo, ndetse
akaba ategereje n’ibindi bice byiza Imana izabagezaho.
Yasoje
ashimira Clement kuri byose yamukoreye, avuga ko imyaka 15 bamaze bari kumwe,
imyaka 10 bakoze ubukwe n’ibindi bice byiza by’ubuzima bwabo bigitegereje
kwandikwa ari urugendo yishimiye.
Ati: “Ndagukunda uyu munsi kurusha ejo, kandi nzagukunda kurushaho ejo hazaza. Isabukuru nziza rukundo rwanjye.”
Like This Post? Related Posts