• Amakuru / POLITIKI


Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yavuze ko abasirikare ba Koreya ya Ruguru bagera ku 50,000 bashobora koherezwa mu Burusiya kugira ngo bafashe icyo gihugu mu ntambara kirimo muri Ukraine, nk’uko bitangazwa n’ibiro ntamakuru by'Abongereza Reuters.

Zelenskyy yanasabye Koreya y’Epfo gufasha Ukraine kubona ikoranabuhanga ryo kwirinda ibitero byo mu kirere, avuga ko iki ari kimwe mu bibazo bikomeye igihugu cye gihanganye na byo muri iyi ntambara.

Mu butumwa yashyize ku rubuga X ku wa Gatandatu, Zelenskyy yavuze ko “hafashwe icyemezo cyo kohereza Abanyakoreya ya Ruguru bari hagati ya 30,000 na 50,000 ku butaka bw’u Burusiya.” Uyu mubare uruta uwo yari yatangaje muri Nyakanga, ubwo yavugaga ko abo basirikare bashobora kuba bagera ku 30,000.

Nta bisobanuro Zelenskyy yatanze ku nkomoko y’ayo makuru, ariko yavuze ko Kyiv imaze kubona ibimenyetso by’uko Koreya ya Ruguru ikomeje gufasha u Burusiya mu ntambara. Yavuze ko Ukraine yabonye zimwe muri misile za Koreya ya Ruguru ku butaka bwa Ukraine, nubwo atatangaje aho izo ntwaro zabonetse cyangwa ahantu zakoreshejwe.

Zelenskyy yagize ati: “Biragaragara ko Koreya ya Ruguru izakomeza kungukira ku bunararibonye bwo mu ntambara z’iki gihe, ikabona ubumenyi mu ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’ibikoresho bitandukanye bya gisirikare biva mu Burusiya.”

Perezida wa Ukraine yavuze ko igihugu cye “cyifuza cyane kubona ubufasha bwa Koreya y’Epfo” mu bijyanye no kurinda ikirere.

Yongeyeho ko Ukraine yiteguye kugirana amasezerano ajyanye na drones n’ibindi bikorwa bya gisirikare, avuga ko abadiplomate ba Ukraine bari mu biganiro n’abayobozi ba Seoul kugira ngo bateze imbere ubwo bufatanye.

Ubufatanye hagati y’u Burusiya na Koreya ya Ruguru bwakajije umurego nyuma y’uruzinduko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yagiriye i Pyongyang muri Kamena 2024, aho we na Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, bashyize umukono ku masezerano yo gufashanya mu bya gisirikare, ikoranabuhanga na politiki.

Ayo masezerano arimo ingingo ivuga ko ibihugu byombi bizafashanya mu gihe kimwe muri byo cyaba gitewe n’ikindi gihugu. Koreya ya Ruguru yavuze ko kohereza abasirikare bayo mu Burusiya biri muri iyo gahunda y’ubufatanye.

Kugeza ubu, amakuru avuga ko Koreya ya Ruguru yamaze kohereza abasirikare bagera ku 14,000 mu karere ka Kursk mu Burusiya kuva mu 2024. Bivugwa ko abo basirikare bafashije ingabo z’u Burusiya gusubiza inyuma igitero gikomeye cy’ingabo za Ukraine muri ako karere.

Muri uku kwezi, umukozi wo mu rwego rw’ubutasi bwa gisirikare rwa Ukraine yabwiye Reuters ko umutwe w’abasirikare ba Koreya ya Ruguru bakoresha misile watangiye kwerekeza mu burengerazuba bw’u Burusiya.

Uwo mukozi yavuze ko uwo mutwe ushobora kuba ufite misile zigera ku 120 zishobora kugera kure ndetse n’ibikoresho byo kuzirasisha, kandi ko bishobora gukoreshwa mu bitero kuri Ukraine.

Muri iki gihe, Ukraine ihanganye n’ikibazo gikomeye cy’ibikoresho byo kurinda ikirere, mu gihe u Burusiya bukomeje gukoresha misile ndende na drones mu bitero byabwo. Kyiv ivuga ko bigoye guhagarika zimwe muri izo misile kubera umuvuduko wazo n’intera ndende zishobora kugendamo.

Ukwiyongera k’ubufatanye hagati y’u Burusiya na Koreya ya Ruguru gukomeje gutera impungenge ku rwego mpuzamahanga, aho ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi bibona ko bishobora kongera ubukana bw’intambara ya Ukraine ndetse bikagira ingaruka ku mutekano mpuzamahanga.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments