Abantu batandatu baguye mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Hiace, abandi 13 barakomereka, ubwo bari bavuye mu bukwe bwabereye mu Mujyi wa Kigali.
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kigarama, mu Kagari ka Rwariro, mu Murenge wa Gitesi, mu Karere ka Karongi, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 09 Kanama 2026.
Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze avuga ko impanuka yabaye ahagana saa tanu n’igice z’ijoro, ubwo umushoferi yari amaze kugira ibitotsi bishobora kuba byatewe n’umunaniro.
Imodoka yarenze umuhanda igwa ku ntera ya metero hafi 20 uvuye ku muhanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi, Ngendahimana Jean Damascène, yavuze ko inzego z’ibanze n’iz’umutekano zahise zitabara, abakomeretse bajyanwa ku Bitaro bya Kibuye kugira ngo bahabwe ubuvuzi.
Yagize ati: “Ni abantu bo mu Murenge wa Ruganda bari bavuye mu bukwe i Kigali. Imodoka yarenze umuhanda, abahise bapfa ni batandatu. Batanu bakomeretse bikomeye, abandi umunani bakomereka byoroheje.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko umunaniro n’ibitotsi bishobora kuba ari byo byatumye umushoferi ananirwa gukomeza kugenzura neza ikinyabiziga.
Polisi yasabye abashoferi kwirinda gutwara ibinyabiziga igihe bumva bafite umunaniro cyangwa ibitotsi, kugendera ku muvuduko ukwiye no guhora basuzumisha ibinyabiziga byabo kugira ngo birinde impanuka.
Mu bantu batandatu bahitanywe n’iyi mpanuka harimo na se w’umukobwa wari washyingiwe. Umushoferi wa Hiace na we ari mu bakomeretse.