Minisitiri
w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yavuze ko gahunda yo
gukingira amatungo no guhangana n’indwara z’ibyorezo itanga icyizere ko
amatungo azongera kugera ku masoko, bityo n’ibiciro by’inyama bikazagenda
bigabanyuka.
Mu gihe
hirya no hino mu gihugu abakunzi b’inyama z’inka bamaze iminsi binubira izamuka
ry’ibiciro, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko hari icyizere cy’uko
isoko rizongera kubona amatungo ahagije nyuma ya gahunda yo gukingira no
kurwanya indwara z’ibyorezo mu matungo yuza.
Minisitiri
w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yavuze ko hashyizweho gahunda
yo gukingira amatungo, by’umwihariko inka, ihene n’intama, mu rwego rwo kurinda
ubuzima bw’amatungo no kwitegura ingaruka zishobora guterwa n’imihindagurikire
y’ikirere.
Yasobanuye
ko imihindagurikire y’ikirere, irimo imvura nyinshi, ishobora gutuma hari
indwara z’ibyorezo zigaragara cyane mu bworozi. Izi ndwara zishobora gutuma
ibikorwa by’ubworozi bihungabana mu gihe runaka, ariko iyo icyorezo kirangiye,
ibikorwa bikongera gusubira ku murongo.
Ati:
“Twashyizeho gahunda yo gukingira amatungo cyane cyane amatungo yuza, inka,
ihene n’intama, harimo no kwitegura ibi bizaza bijyanye n’imihindagurikire
y’ikirere.”
Minisitiri
Telesphore yavuze ko ibikorwa bimaze gukorwa kuva muri Kamena na Nyakanga
bitanga icyizere ku bijyanye n’umutekano w’amatungo ndetse no kongera kubona
amatungo ajya ku isoko.
Yagize ati:
“Ibyo tumaze gukora kuva mu kwezi kwa 6 kwa 7 biragaragaza ikizere ko amatungo
yose akingiwe, ko gahunda yo kongera kubona amatungo ajya ku isoko kugirango
duhe abaturage inyama bizakomeza.”
Ibi
bishobora gutanga icyizere ku baguzi bamaze iminsi bahanganye n’ibiciro biri
hejuru ku nyama z’inka, kuko uko amatungo akomeza gukingirwa no gusubira mu
buzima busanzwe, azongera kuboneka ku isoko mu buryo busanzwe.
Minisitiri
yavuze ko amatungo yujuje ibisabwa azakomeza kujyanwa ku masoko nk’uko byari
bisanzwe, ibintu bishobora gufasha kongera umubare w’inyama ziboneka ku isoko
no gutuma ibiciro bigenda bisubira ku rwego rushoboka.
Ati:
“Ngirango rero wenda umuntu yatanga ikizere cy’uko ibiciro by’inyama bizagenda
bisubira hasi, amatungo uko agenda aboneka ava muri ya gahunda yo gukingira
ajya mu buzima busanzwe, no kugirango amwe yujuje ibisabwa agende ajye ku
masoko n’ubundi nk’uko byakorwaga.”
Mu minsi
ishize, bamwe mu baturage bagiye bagaragaza ko ibiciro by’inyama z’inka
byazamutse by’umwihariko mu mujyi wa Kigali bigatuma kuzibona ku mafunguro ya
buri guhe uko babyifuzaga birushaho kubagora.
Minisitiri
Telesphore yabwiye RBA ko hari gahunda kandi yo kongera umusaruro w’inyama ku
matungo magufi n’amaremare,ku buryo mu gihe bahayeho gukingira amwe,andi azajya
yunganira abantu mu kubona inyama nta kibazo kibayeho.
Gahunda yo
gukingira amatungo ni imwe mu ngamba zo kurinda urwego rw’ubworozi ingaruka
z’indwara z’ibyorezo n’iz’imihindagurikire y’ikirere.
Like This Post? Related Posts