• Amakuru / MU-RWANDA

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibihugu bya Afurika bigomba gukomeza guhuza imbaraga no kubaka ubushobozi bwabyo mu ikoranabuhanga rya sisitemu zigenga, kuko rikomeje kugira uruhare rukomeye mu mutekano n’ubwirinzi bw’umugabane.

Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho kuri uyu wa 12 Kanama 2026 ubwo hafungurwaga Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (ISCA), iri kubera mu Rwanda. 

Iyi nama yitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu 50 bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika no hanze yawo aho bari mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru ku ngaruka n’amahirwe azanwa n’izamuka rya sisitemu zigenga n’ikoranabuhanga.

Iyi nama yahurije hamwe abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano, abafata ibyemezo muri za guverinoma, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’iyo mu karere, abashakashatsi ndetse n’ibigo by’ubusesenguzi.

Minisitiri Nduhungirehe, yavuze ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) na sisitemu zigenga bigenda birushaho kuboneka no gukoreshwa, ndetse ko bitakiri mu maboko y’ibihugu n’inzego za Leta gusa, ahubwo ko imitwe y’iterabwoba n’abigenga bashobora kurigeraho.

Yavuze ko iyi mpinduka isaba inzego z’umutekano n’iz’ubwirinzi muri Afurika guhora zihindura imikorere no kwitegura ibibazo bishya bishobora guterwa n’iri koranabuhanga.

Ati: “Afurika ntishobora kwemera gusigara inyuma mu gihe iri koranabuhanga rikomeje gutera imbere.”

Minisitiri Nduhungirehe kandi yashimangiye ko Afurika ikeneye gusobanukirwa neza ingaruka za sisitemu zigenga ku mutekano, ku busugire bw’ibihugu ndetse n’ubwigenge mu gufata ibyemezo bya ngombwa mu rwego rw’ingamba z’umutekano.

Yavuze ko nubwo hari impungenge, ariko iri koranabuhanga rishobora no kuba amahirwe akomeye ku mutekano w’umugabane, cyane cyane mu guhangana n’ibibazo birimo iterabwoba, imitwe yitwaje intwaro n’ibyaha byateguwe.

Yavuze ko kugira ngo Afurika ibashe kungukira muri iri koranabuhanga, igomba gushora imari mu bushobozi bwayo, harimo guteza imbere ubumenyi n’abahanga, gukomeza inzego zayo no kubaka ubushobozi bwo gukora no gushaka ibisubizo ku gukoresha ikoranabuhanga bijyanye n’ibibazo byihariye umugabane ufite.

Ati: “Ibi bisobanuye guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bukenewe, gukomeza inzego zacu no kubaka ubushobozi bwo guhindura no guteza imbere ibisubizo bijyanye n’imiterere yacu.”

Iyi nama ibaye mu gihe ikoreshwa rya AI na Sisitemu Zigenga ririmo kwaguka ku rwego mpuzamahanga, ari nayo ntego y’ibi biganiro aho ibihugu biganira ku buryo bwo gukoresha iri koranabuhanga mu rwego rw’umutekano hanirindwa ingaruka rishobora gutera mu gihe ritagenzuwe neza.

Umunyamabanga Mukuru w’Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (ISCA), Lt Gen (Rtd) Frank Mushyo Kamanzi, yagaragaje ko urwego rw’umutekano rudakwiye gusigara inyuma mu gihe izindi ziri kugendana n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru kandi ritanga impinduka.

Mu nama ya ISCA yabereye mu Rwanda mu 2025, Perezida Paul Kagame  yashimangiye ko umutekano wa Afurika utagomba gucungwa n’abandi, asaba Abanyafurika kugira uruhare runini mu kwishakira ibisubizo by’ibibazo byabo by’umutekano.

Yagize ati “Kuva kera umutekano wacu wafatwaga nk’umutwaro ugomba kwikorerwa n’abandi, tugiramo uruhare ruto cyane ntihagire inyungu zijyanye n’uburyo tubayeho cyangwa ubushake bwacu. Iyi mikorere ntiyatanze umusaruro haba kuri Afurika no ku Isi.”

ISCA ni urubuga rwashyiriweho guteza imbere ibiganiro, ubushakashatsi, kungurana ubumenyi n’ubufatanye ku bibazo by’umutekano muri Afurika. 

 










Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments