Umwana w’umuhungu witwaga Habagusenga Enock, wari ufite imyaka umunani y’amavuko, yasanzwe yapfiriye mu giti, mu Mudugudu wa Simbwa, Akagari ka Simbwa, Umurenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo.
Amakuru avuga ko umurambo w’uwo mwana wasanzwe mu giti cy'umwembe aziritse umugozi mu ijosi, hakaba hakekwa ko yaba yiyahuye, nubwo impamvu yaba yatumye afata icyo cyemezo itaramenyekana.
Abaturage bo muri aka gace babwiye BTN TV ko uru rupfu rwabatunguye cyane, cyane ko nyakwigendera yari akiri muto. Bavuga ko bibagoye kumva uburyo umwana w’imyaka umunani yaba yarafashe icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w'Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yemeje aya makuru avuga ko ababyeyi bakwiye gufata inshingano za kibyeyi zirimo no kurinda abana impamvu zatuma biyambura ubuzima.
Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr. Iyamuremye Jean Damascène, muri Nzeri 2025, yatangaje ko mu bitera abantu gutekereza kwiyahura harimo amakimbirane yo mu muryango, kubura ubufasha mu muryango, ibibazo by’amikoro, indwara zo mu mutwe, agahinda n’indwara zidakira.
Yagize ati:"Umubabaro w’amarangamutima abantu baba bafite mu gihe cy’akababaro ntukunda kugaragara kugeza igihe ugeze ku kigero cyo hejuru. Ni yo mpamvu kuganira kuri ibyo bibazo ari ingenzi. Dushishikariza abantu kudahangana n’ibibazo bonyine, kuko n’ibiganiro bisanzwe bishobora gufasha umuntu gukira."
Imibare itangazwa na RBC igaragaza ko umubare w’abagerageje kwiyahura mu Rwanda wageze ku bantu 602 mu mwaka ushize wa 2024, kandi 51,3% ari abafite imyaka iri hagati ya 19 na 35.