• Amakuru / MU-RWANDA


Abahinzi bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Musanze baravuga ko bahangayikishijwe no kubura imbuto y’ibirayi, nyamara muri ako karere hakaba hari abantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo bitandukanye biyitubura.

Aba bahinzi bavuga ko ikibazo cyiyongera ku kuba imbuto iboneka ku giciro kiri hejuru, ku buryo bamwe bahitamo guhinga indi myaka itabasaba amafaranga menshi, aho guhinga ibirayi.

Umwe mu bahinzi baganiriye na BTN TV yavuze ko mbere ikiro cy’imbuto y’ibirayi cyaguraga hagati ya 350 na 500 Frw, ariko ubu kikaba kigeze ku 1,000 kugeza ku 1,200 Frw.

Ati: “Ayo mafaranga yiyongereyeho ni menshi. Ntabwo twe rubanda rugufi twayabona.”

Abahinzi basaba ko hafatwa ingamba zo kongera umusaruro w’imbuto y’ibirayi no kugenzura ibiciro byayo, kugira ngo ibashe kugera ku bahinzi ku giciro kiboroheye.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments