Umushumba
Mukuru w’Itorero Noble Family Church, Apostle Mignonne Alice Kabera,
yashyikirije Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Gasabo,
Mudaheranwa Regis, sheki ya Miliyoni 20 z’Amafaranga y’u Rwanda, nk’inkunga
yatanzwe n’iryo torero izifashishwa mu gusana inzu z’abarokotse Jenoside
yakorewe Abatutsi batishoboye.
Byabereye mu
gutangiza ku mugaragaro igiterane ‘Abagore Twese Hamwe’ (All Women Together
Conference 2026) gitegurwa n’Umuryango Women Foundation Ministries, kizaba kuva
tariki 11 - 15 Kanama 2026 ++mu nyubako ya BK Arena.
Mudaheranwa
Regis wari uhagarariye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yashimye iyo nkunga, agaragaza
ko izafasha mu gusana inzu zirindwi mu nzu 45 z’abarokotse zikeneye gusanwa
muri Kinyinya.
Apostle
Mignonne Kabera uyobora Noble Family Church yasobanuye ko izo Miliyoni 20 Frw
zijyanye na gahunda yiswe ‘Wirira 20’, ni ukuvuga gahunda yo kwizihiza imyaka
20 ishize ibikorwa by’Itorero Noble Family Church n’Umuryango Women Foundation
Ministries bitangijwe, no kwishimira impinduka byagize mu buzima
bw’Abanyarwanda.
Apostle
Mignonne Kabera avuga ko bishimira ibyo bagezeho muri iyo myaka 20 bamaze,
ariko ko urugendo rukomeje haba mu kwiyubaka nk’itorero ndetse n’umuryango
Women Foundation Ministries, ari na ko bongera ibikorwa byo gufasha sosiyete
Nyarwanda.
Yagize ati
“Ntituragera aho tujya, ariko nibura ntawe ugenda atarakambakambye, nta
n’uwiruka ataragenze. Rero iki gikorwa ni gito ariko turakomeje. Ni uburyo bwo
gusanira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka 32 ishize, nubwo
iminsi ijana yo kwibuka yarangiye. Iki gihugu cyacu cyihesha agaciro ku buryo
hari inkunga batemera. Rero twishimiye ko bicye dushobora gukora babyemera, ni
umugisha. Turashimira Imana ku bw’Igihugu cyiza kitwemerera kikaduha amahirwe
y’ubufatanye mu bikorwa nk’ibi.”
Si ubwa
mbere iri torero ritanze inkunga yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kuko
no mu mwaka ushize batanze indi nkunga ya Miliyoni 15 Frw yo kubakira imiryango
yo muri Kigali ubwiherero no kurwanya imirire mibi mu bana.
Like This Post? Related Posts