• Amakuru / MU-RWANDA



Abayobozi batatu bo mu Karere ka Karongi batawe muri yombi bazira gucuruza inzoga z’ibyuma zakuwe ku isoko ry’u Rwanda mu minsi ishize, mu gihe ubuyobozi bukomeje ibikorwa byo kuzivanaho ku isoko kubera ingaruka zigira ku buzima bw’abaturage.

Abafashwe barimo Umuyobozi w’Umudugudu wo mu Murenge wa Murundi, Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akagari ka Rutabi ndetse na SEDO w’Akagari ka Kavumu, utu tugari twombi two mu Murenge wa Twumba.

Aba bayobozi bafashwe nyuma yo gufatirwa mu bikorwa byo gucuruza izi nzoga, nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi ku wa 12 Kanama 2026.

Ibi byabaye mu gihe Akarere ka Karongi kari mu gikorwa cyo gukusanya no kumena inzoga z’ibyuma n’urwagwa rwari rugicuruzwa mu mirenge 13 igize aka karere.

Muri icyo gikorwa, hamennwe litiro 2,152 z’inzoga zitandukanye, zirimo Konyagi, Kiwingu, Ingufu Gin, Rack Gin, African Gin ndetse n’urwagwa ruzwi ku izina ry’Umuziburo.

“Hari izindi zikomeje guhishwa”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yavuze ko nubwo hamennwe izigera ku bihumbi bibiri, ibikorwa byo kuzivanaho ku isoko bitararangira.

Yavuze ko hari abaturage bakomeje kuzihisha mu ngo zabo kugira ngo batazifatirwa mu masoko cyangwa aho bazicururiza.

Ati:“Uyu munsi twamennye litiro 2,152. Ntabwo twavuga ko zarangiye kuko n’ubu izi tumaze kumena harimo izaje mu gitondo. Hari abaturage bumva nabi bagiye bazikura aho bacururiza bakajya kuzihisha mu ngo.”

Muzungu yavuze ko abanga kuzitanga ku bushake, iyo bafashwe bazitwaye, bajyanwa gufungwa.

Ati:“Uyu munsi dufite abayobozi barimo Mudugudu, SECO na Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akagari bari mu maboko ya Polisi kuko bo ubwabo bafashwe bari kuzicuruza.”

RIB ivuga ko kuzicuruza bishobora gukururira umuntu icyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruvuga ko umuntu ufashwe acuruza inzoga z’ibyuma cyangwa izindi nzoga zakozwe n’inganda zafunzwe kubera kutubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge ashobora gukurikiranwa ku cyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora gushegesha ubuzima bwe.

Ibi bije mu rwego rwo gukomeza kurwanya inzoga zitemewe cyangwa zidafite ubuziranenge, cyane cyane izagiye zigaragaza ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Abigeze kuzinywa bavuga ku ngaruka zabyo

Bamwe mu baturage bigeze kunywa inzoga z’ibyuma bavuga ko zabagiraga ingaruka zitandukanye, haba ku buzima ndetse no ku mibereho y’imiryango yabo.

Kanyamanza Athanase, wavuze ko yamaze imyaka 10 anywa izi nzoga, yavuze ko iyo yazinywaga yumvaga mu nda hakokera.

Avuga ko nyuma yo kuzireka, ibibazo by’ubuzima yaterwaga na zo byagabanutse, ndetse n’imyitwarire y’urugomo yagiraga kubera ubusinzi ikaba yarashize.

Na Serugo Sosthène, wahoze anywa inzoga z’ibyuma, yavuze ko iyo yabaga yazinyoye yumvaga ububabare mu gatuza.

Yatanze n’urugero rw’umuntu bari basanzwe bakorana ku magare, avuga ko uwo mugenzi we yanywaga Ingufu buri munsi atayivangiye, kugeza ubwo yaje gupfa.

Ati:“Hari mugenzi wanjye twakoranaga amagare, wanywaga Ingufu buri munsi atayivangiye. Twagiye kubona tubona umutima we uraturitse arapfa.”

Abaturage bavuga ko inzoga z’ibyuma zari zarabaye ikibazo

Mukamugema Janvière, Umuyobozi w’Umudugudu wa Buhoro, Akagari ka Kibilizi, yavuze ko mbere y’uko inzoga z’ibyuma zitangira gukurikiranwa cyane, ubusinzi bwaziterwaga bwari bwarabaye ikibazo gikomeye mu baturage.

Avuga ko mu gihe zari zikiri ku isoko, hari n’igihe mu cyumweru abantu bagera kuri batanu barwanaga bitewe n’ubusinzi.

Ati:“Ibyuma bitaracibwa, ntabwo naryamaga kuko mu cyumweru abantu batanu barwanaga kubera ubusinzi.”

Ibikorwa byo gukusanya no kumena inzoga z’ibyuma bikomeje mu bice bitandukanye by’igihugu, mu rwego rwo kuzikura ku isoko no kurinda abaturage ingaruka ziterwa no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.

Kuba n’abayobozi bafatwa bakekwaho kuzigurisha, ubuyobozi buvuga ko ari ubutumwa bukomeye ko nta muntu ukwiye gukoresha umwanya afite mu buyobozi mu kurengera cyangwa gucuruza ibicuruzwa bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments