• Ikoranabuhanga / MURANDASI

Ikigo Meta, gifite imbuga nkoranyambaga nza Facebook na Instagram,na  Whatsapp  cyatangiye kuburanishwa n’urukiko rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva ku wa Gatatu, nyuma yo gushinjwa na Leta zigera kuri 30 ko zashishikariza abana n’abangavu kwizizirwa n’imbuga nkoranyambaga.

Urubanza rubera mu rukiko rwa federal i Oakland, hafi ya San Francisco, muri California. Ku munsi wa mbere hateganyijwe guhitamo abagize inteko y’abacamanza, mu gihe impaka nyir’izina z’urubanza zizatangira ku wa 18 Kanama, zikaba zishobora kumara hafi ibyumweru bitandatu, kugeza mu mpera za Nzeri.

Abakurikirana uru rubanza barugereranya n’imanza zabaye ku bigo by’itabi muri Amerika mu myaka ya 1990.

Vincent Joralemon, umunyamategeko wo muri Berkeley Center for Law and Technology, yavuze ko uburyo uru rubanza ruteye bumwibutsa cyane imanza zigeze kuregerwa inganda z’itabi.

Muri icyo gihe, Leta zitandukanye za Amerika zareze ibigo by’itabi, bituma byishyura amafaranga menshi ndetse bishyirirwaho amabwiriza akomeye ku bijyanye no kwamamaza ku bana.

Muri uru rubanza rushya, Leta ntizibanda gusa ku byo abantu bashyira kuri Facebook cyangwa Instagram, ahubwo zirega Meta uburyo yateguye kandi ikoresha imbuga zayo, zivuga ko bushobora gutuma abana bamara igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga kandi bikaba byabaviramo kuzizirwa.

Abashinjacyaha bakuru ba California, Colorado, Kentucky na New Jersey ni bo bari ku isonga mu kurega Meta.

Leta zirashaka ko Meta ikora impinduka zikomeye mu buryo Facebook na Instagram bikorera abana n’abangavu.

Mu byo zifuza harimo ko ikigo cyashyiraho uburyo bukomeye bwo kurinda abakiri bato, ndetse kigahindura bimwe mu bikorwa by’imbuga zacyo bifatwa nk’ibishobora gutuma abakoresha bazimaramo igihe kinini cyane.

Leta kandi zisaba ko Meta ihanishwa amafaranga ashobora kugera kuri miliyari 1.400 z’amadolari.

Aya mafaranga yaba ari menshi cyane, kuko hafi angana n’agaciro kose k’ikigo Meta ku isoko ry’imari.

Nubwo Leta zasabye igihano kinini cyane, amahirwe yo kubona Meta yishyura ayo mafaranga yose ni make.

Muri Nyakanga, umucamanza yavuze ko igipimo cya miliyari 1.400 z’amadolari ari amafaranga adakwiye, mu gihe amafaranga Meta yari yavuze ko ashobora gutanga, hafi miliyoni 4 z’amadolari, na yo umucamanza yayise make cyane.

Abasesenguzi bavuga ko ikibazo gikomeye kuri Meta atari amafaranga gusa.

Icyashobora kugira ingaruka zikomeye ni kwangirika kw’izina ry’ikigo ndetse no gutegekwa guhindura mu buryo bwimbitse imikorere ya Facebook na Instagram, cyane cyane ku bana.

Hari umwihariko muri uru rubanza: abagize inteko y’abacamanza bazagira uruhare mu gutanga igitekerezo, ariko ntibo bazagena igihano cya nyuma.

Icyemezo cya nyuma ku bihano cyangwa ku mpinduka Meta yagomba gukora kizafatwa n’umucamanza Yvonne Gonzalez Rogers.

Uyu mucamanza azwi cyane kuko mu mpeshyi yayoboye urubanza rwari ruhanganishije Elon Musk na OpenAI.

Umwe mu batangabuhamya bakomeye bategerejwe muri uru rubanza ni Mark Zuckerberg, washinze Meta akaba n’umuyobozi mukuru w’iki kigo.

Uru si rwo rubanza rwa mbere Meta ihanganye n’urukiko ku birego bijyanye no kwizizirwa n’imbuga nkoranyambaga ku bana n’urubyiruko.

Iki kigo cyamaze gutsindwa mu manza ebyiri zitandukanye: imwe yatangijwe n’umukobwa wari ukoresha imbuga nkoranyambaga, indi ikaba yaratangijwe n’umushinjacyaha mukuru wa New Mexico.

Ibyo byemezo byongereye igitutu kuri Meta ndetse n’ibindi bigo bikomeye bikora imbuga nkoranyambaga, kuko ikibazo cy’ingaruka izo mbuga zigira ku bana gikomeje kuba impaka zikomeye muri Amerika.

Abakurikirana uru rubanza bavuga ko icyemezo kizafatwa gishobora kugira ingaruka nini ku nganda zose z’imbuga nkoranyambaga.

Niba Meta itegetswe guhindura uburyo Facebook na Instagram bikorera abana, bishobora gutuma n’ibindi bigo bikora imbuga nkoranyambaga bisabwa gushyiraho uburyo bushya bwo kurinda abakiri bato.

Ku rundi ruhande, Meta ishobora gukomeza kuvuga ko inshingano zo kurinda abana zigomba gusaranganywa n’ababyeyi, amashuri, Leta ndetse n’ibigo by’ikoranabuhanga.

Ariko ku bashinjacyaha, ikibazo si uko abana bakoresha imbuga nkoranyambaga gusa. Ikibazo ni uburyo izo mbuga zateguwe n’uburyo algorithms zazo zishobora gushishikariza abakiri bato gukomeza kuzirebaho, bikaba bishobora kubatera ingeso yo kuzisubiramo kenshi.

Uru rubanza rero rushobora kuba intambwe ikomeye mu kugena inshingano ibigo by’ikoranabuhanga bifite mu kurinda abana n’abangavu ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’urwego Leta ishobora kugeraho mu kubategeka guhindura imikorere y’ibicuruzwa byabo.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments