Umunyeshuri
w’Umunyarwanda, Izere Louise, yageze ku Mpera y’Isi mu Majyaruguru mu rugendo
mpuzamahanga rw’ubushakashatsi rwateguwe na Rosatom, ikigo cy’u Burusiya gikora
mu bijyanye n’ingufu za nucléaire.
Urwo
rugendo rwabaye ku wa 13 Kanama 2026, aho Izere n’abandi banyeshuri b’abahanga
baturutse mu bihugu bitandukanye bakoze urugendo rw’iminsi 10 mu bwato bwa
nucléaire 50 Let Pobedy.
Abanyeshuri
banyuze ku murongo wa Murmansk–North Pole–Franz Josef Land–Murmansk, mu gikorwa
cyari kigamije kubongerera ubumenyi no kubereka uko siyansi n’ikoranabuhanga
bishyirwa mu bikorwa.
Uru
rugendo rwiswe Icebreaker of Knowledge rwabaye urw’amateka kuko rwari urwa 200
rw’ubwo bwato bugana ku Mpera y’Isi mu Majyaruguru.
Mu
gihe bari muri Arctique, abanyeshuri bafatanyije n’abahanga gukora
ubushakashatsi butandukanye burimo gukoresha radiosonde mu gukusanya amakuru
ajyanye n’ikirere no gutanga itumanaho mu duce tugoye kugerwamo.
Izere
Louise yavuze ko kugera ku Mpera y’Isi ari ibintu atazigera yibagirwa cyane ko
yabonye imisozi y’urubura n’ibindi bice byihariye by’aka gace n'amaso ye.
Ati: “Natewe ishema no gukora uru rugendo
mpagarariye u Rwanda. Rwanteye
imbaraga zo kugira inzozi nini ku hazaza hanjye.”
Abanyeshuri
bagera ku 5.000 bo mu bihugu 22 ni bo bari bahataniye amahirwe yo kwitabira uru
rugendo, barimo abo mu Rwanda, Tanzania, Misiri, Afurika y’Epfo, u Bushinwa, u
Buhinde n’ibindi bihugu.
Rosatom
ivuga ko Icebreaker of Knowledge igamije gukundisha urubyiruko amasomo ya
siyansi, ikoranabuhanga n’ingufu za nucléaire, ndetse no kuvumbura no guteza
imbere impano z’abakiri bato.
U
Rwanda na Rosatom kandi bifitanye ubufatanye mu burezi n’iterambere ry’abakozi
mu bijyanye n’ingufu za nucléaire kuva mu 2019.
Kugeza
ubu, Abanyarwanda 18 barangije amasomo muri kaminuza zo mu Burusiya mu gihe mu
mwaka w’amashuri wa 2026/2027 Rosatom yageneye abanyeshuri b’Abanyarwanda
imyanya 20 yo kwiga muri izo kaminuza.
Like This Post? Related Posts