• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 18 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutanga ibyangombwa ku bakora ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, barimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA), Prof. Emile Bienvenu.

Aba bantu berekanywe ku wa 13 Kanama 2026, aho benshi muri bo ari abakozi b’inzego za Leta zirimo Rwanda FDA n’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB), ndetse hakaba n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

RIB yatangaje ko mu bafashwe harimo abakozi 10 ba Rwanda FDA, barimo abayobozi b’amashami n’inzobere mu bugenzuzi bw’ibiribwa, gutanga impushya ku bigo bitunganya ibiribwa, ubugenzuzi bw’ububiko n’ahacururizwa ibiribwa ndetse n’umutekano wabyo.

Muri bo harimo Dr. Nyirimigabo Eric ukuriye ishami ry’ibiribwa, Dr. Nyamwasa uyobora ishami rishinzwe ubugenzuzi, Christian Namahoro, inzobere mu gutanga impushya ku bigo bikora ibiribwa, Muhimpundu Alice na Niyigena Claudine bashinzwe ubugenzuzi bw’ububiko n’ahacururizwa ibiribwa.

Harimo kandi Kangabe Benitha, inzobere mu ikoranabuhanga ry’ibiribwa n’ubugenzuzi, Uwamahoro Elizabeth ukora mu bijyanye n’umutekano w’ibiribwa no gukurikirana imikoreshereze yawo, Ndayishima ushinzwe gukurikirana imiti y’abantu nyuma yo kujya ku isoko, ndetse na Nizeyimana Janvier, inzobere mu bwubatsi bw’inganda zitunganya ibiribwa.

RIB: Hari ibyangombwa byatanzwe bitubahirije imyanzuro ya tekiniki

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari ibyangombwa byatanzwe na Rwanda FDA bitashingiraga ku myanzuro y’akanama ka tekiniki gashinzwe gusuzuma ibyangombwa byo gutanga impushya.

Yasobanuye ko ubusanzwe aka kanama, kazwi nka Internal Technical Licensing Committee, gafata imyanzuro ishingirwaho mu gutanga cyangwa kutatanga icyangombwa.

Dr. Murangira yatanze urugero rw’uruganda rukora ibinyobwa bisembuye rwagaragayemo imashini ikamura umutobe yari ifite ingese nyinshi, ariko nyuma rugahabwa icyangombwa.

Yavuze ko ku wa 23 Mata 2026, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA yatanze icyangombwa cya Food Business Operations License (FBO), nyamara ku wa 19 Gicurasi 2026 akanama ka tekiniki kasuzumye raporo y’abagenzuzi maze kemeza ko urwo ruganda rutagomba guhabwa icyo cyangombwa.

Dr. Murangira yavuze ko ikibazo cyabayeho ari uko umwanzuro w’akanama ka tekiniki wafashwe nyuma y’uko icyangombwa cyari cyaramaze gutangwa.

Abakozi ba RSB na bo barafunzwe

Muri abo RIB yerekanye harimo n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB), bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutanga impamyabushobozi n’ibyangombwa by’ubuziranenge.

Abo barimo Mporanzi Samuel, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga impamyabushobozi z’ubuziranenge ku rwego rw’igihugu; Kanyange Celine, uyobora ishami rishinzwe gutanga impamyabushobozi z’ubuziranenge bw’ibicuruzwa; na Kabanda Eric, uyobora ishami rishinzwe gutanga impamyabushobozi z’ubuziranenge bwa sisitemu.

Hari kandi abandi bakozi batatu ba RSB bakurikiranweho gutanga icyangombwa cya S-Mark, gihamya ko igicuruzwa cyujuje ubuziranenge, ku bigo birenga 18 kandi ibicuruzwa byabyo bitujuje ibisabwa na Rwanda FDA.

RIB yavuze ko ubusanzwe kugira ngo igicuruzwa gihabwe S-Mark, uruganda cyangwa umucuruzi agomba kubanza kubisaba, hanyuma hakagenzurwa niba icyo gicuruzwa cyujuje ibisabwa n’inzego zibishinzwe.

Dr. Murangira yavuze ko iperereza ryasanze hari ibinyobwa byari bifite S-Mark, ariko iyo ugenzuye inyandiko za Rwanda FDA ugasanga nta byangombwa bifite.

Yagize ati: “Ni ibintu byateye icyuho kinini, kuko ari byo byabaye nyirabayazana w’aka kavuyo ko kubona ibicuruzwa ku isoko bitujuje ubuziranenge.”

Abagenzuzi bashinjwa gukoresha ububasha mu nyungu zabo

RIB yavuze ko abakozi b’inzego z’ubugenzuzi bw’ubuziranenge batawe muri yombi bahuriye ku byaha birimo gukoresha ububasha bafite mu nyungu bwite no kudakora inshingano zabo mu nyungu zabo bwite.

Dr. Murangira yasobanuye ko abakozi bashinzwe ubugenzuzi bafite ububasha bwo gufunga cyangwa guhagarika ibicuruzwa n’inganda bitujuje ibisabwa.

Ariko ngo hari aho batabikoze, ahubwo bagakomeza kwemerera izo nganda gukora no kugeza ibicuruzwa ku isoko.

RIB ivuga ko iperereza ryerekana ko ibyo byakorwaga mu nyungu bwite, kuko hari abakozi bakekwaho gukingira ikibaba abakora ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, nubwo bishobora gushyira ubuzima bw’ababikoresha mu kaga.

Dr. Murangira yavuze ko inganda zafunzwe zari zimwe mu zakoraga zikunguka kandi zinjiza amafaranga, nyamara zidafite ibyangombwa bikenewe.

Yagize ati: “Bariya bashinzwe gutanga ibyangombwa bishe ijisho, birengagiza nkana, bahesha inyungu abantu batari bakwiye kubona.”

Abantu 104 bamaze gutabwa muri yombi

RIB yatangaje ko kuva ku wa 20 Nyakanga 2026 hamaze gutabwa muri yombi abantu 104 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutunganya ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge.

Muri abo, 97 bamaze gukorerwa dosiye zashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Ibi bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje igikorwa cyo gukumira no kurwanya inganda n’abacuruzi bakora cyangwa bacuruza ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge.

Kugeza ubu, inganda zirenga 150 zimaze gufungwa mu bikorwa by’ubugenzuzi bwibanze ku gukumira ibicuruzwa bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments