• Amakuru / MU-RWANDA

Abaturage bo mu Murenge wa Nkanka, Akarere ka Rusizi, bavuga ko uburaya n’imibonano mpuzabitsina ikorwa n’abakobwa bakiri bato bikomeje gufata indi ntera ku buryo bamwe bamwe batangiye kubyara bataruzuza imyaka 18.

 Bamwe mu baturage baganiriye na BTN TV  bavuga ko usanga abakobwa bakiri bato cyane batangiye kwishora mu mibonano mpuzabitsina ndetse hakaba n’abageza ku myaka 16 bamaze kubyara.

 Umwe yagize ati: “Abakobwa bari kubyara nka kera. Urahagarara ugakandagira umukobwa n’umusore bari gusamban, wavuga akakubaza ngo urambaza iki ko nikundiye uyu musore. Umwana w’imyaka 16 ari kubyara.”

 Abaturage bavuga ko hari n’abana bato batangiye kumenya imibonano mpuzabitsina bakiri mu mashuri abanza.

 Umwe yagize ati: “Ikibabaje, umwana ari kurangiza umwaka wa gatanu azi igitsina gabo icyo ari cyo.”

 Bamwe mu baturage bashyira ubukene mu mpamvu zituma abakobwa bamwe bishora muri iyi myitwarire. Bavuga ko hari abakobwa bareba bagenzi babo babyaye bagahabwa ibyo bakeneye, na bo bakumva ko kubyara cyangwa kubona umusore ubatunga ari inzira yo kuva mu buzima bw’ubukene.

 Umwe yagize ati: “Abakobwa bo muri aka gace bafite ikibazo cy’ubukene. Arabona mugenzi we abyaye, akavuga ati ‘sinshaka kwicara ntabyaye.’ Bamuha shisha kibondo, bamuha n’ingiro y’umwana, akumva ni sawa.”

 Mu minsi ishize, ACP Rutikanga yavuze ko imyitwarire idahwitse ikunze kugaragara mu rubyiruko ikwiye guhagurukirwa. Yagaragaje ko utubari, utubyiniro n’ibirori, cyane cyane ahaba abantu banyoye ibisindisha ari hamwe mu hantu hashobora kugaragara imyitwarire idakwiye kwihanganirwa.

 Abaturage bo muri Nkanka basaba ko iki kibazo cyitabwaho n’inzego zitandukanye, kuva ku muryango kugera ku buyobozi kugira ngo abana barindwe gutangira imibonano mpuzabitsina bakiri bato no gutwara inda bakiri ku myaka yo kwiga.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments