• Amakuru / POLITIKI


Kuva tariki ya 12 na 13 Kanama 2026, abahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) n’u Rwanda, hamwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), bahuriye i Genève mu Busuwisi mu nama ya gatandatu y’Urwego Rushinzwe Guhuza Ibikorwa by’Umutekano, JSCM.

Muri iyi nama yabereye kuri Ambasade ya Amerika i Genève, DRC n’u Rwanda byemeranyije guteza imbere ingamba ebyiri zigamije gukomeza gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington mu bice birebwa n’impande zombi.

Impande zombi zasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusuzuma izi ngamba no kuzitangaho ibitekerezo mu nama itaha ya JSCM.

Hemejwe kandi ko mu Ukwakira 2026 hazaba inama y’igenamigambi ihuza DRC, u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi nama izasozwa hemejwe Itegeko rivuguruye ry’Ibikorwa, rizaba umurongo ngenderwaho w’ibikorwa bihuriweho n’izi mpande.

Mu nama, Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yagejeje ku bitabiriye ibyavuye mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za AU yabereye i Gaborone muri Botswana, ku wa 24 na 25 Nyakanga 2026.

Ku ruhande rwa DRC, hatanzwe ikiganiro ku gahunda yo kwambura intwaro, gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ba FDLR, umutwe u Rwanda rushinja guhungabanya umutekano warwo. Abahagarariye DRC kandi basubije ibibazo by’abagize JSCM.

Nyuma y’iki kiganiro, JSCM yagiranye ibiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga n’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro muri DRC (MONUSCO), kugira ngo busangize abitabiriye ubunararibonye mu bijyanye no kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi mu karere.

Guverinoma y’u Rwanda na DRC zashimiye Amerika, Qatar, Togo na Komisiyo ya AU uruhare rwabo mu nzira y’amahoro, ndetse zemeranya ko inama itaha ya JSCM izaba ku wa 16 na 17 Nzeri 2026 i Genève mu Busuwisi.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments