• Amakuru / POLITIKI


BANGUI — Repubulika ya Centrafrique yizihije ku wa Kane imyaka 66 imaze ibonye ubwigenge, mu birori bikomeye byabereye kuri Camp Kassai mu murwa mukuru Bangui, birimo n’umwiyerekano w’ingabo.

Perezida Faustin-Archange Touadéra yitabiriye ibi birori, aho yagaragaje imbaraga z’Ingabo za Centrafrique, asaba abaturage gukomeza ubumwe no gukorera hamwe mu kubaka igihugu gifite umutekano n’iterambere.

Mu mwiyerekano, herekanwe abasirikare barimo abiga mu mashuri ya gisirikare, abasirikare barwanira ku butaka, umutwe w’ingabo zidasanzwe, abajugunya ibisasu ndetse n’abagore bari mu ngabo. Hakurikiyeho abagenda kuri moto, imodoka za gisirikare n’ibifaru.

Ibi birori bibaye nyuma y’amezi make Perezida Touadéra atangije manda ye ya gatatu ku wa 30 Werurwe 2026, nyuma y’amatora yavugishije benshi, aho Urukiko Nshinga rwamutangaje ko yatsinze n’amajwi 77.9%. Manda ya gatatu yabaye ishoboka nyuma y’impinduka mu Itegeko Nshinga zemejwe mu 2023, zikuraho umubare ntarengwa wa manda Perezida ashobora kuyobora.

Mu ijambo rye ry’Umunsi w’Ubwigenge, Touadéra yemeye ko igihugu kigihura n’imbogamizi nyinshi, avuga ko “inzira igana ku iterambere ikiri ndende”, asaba abaturage gukorera hamwe kugira ngo Centrafrique irusheho kugira ituze n’iterambere.

Umwiyerekano wanagaragaje imbaraga zishyirwa mu kongerera ubushobozi Ingabo za Centrafrique (FACA) binyuze mu kwinjiza abasirikare bashya, kubaha amahugurwa no gukorana n’ibindi bihugu mu bya gisirikare.

U Rwanda rwamaze imyaka myinshi rufasha mu guhugura abasirikare ba Centrafrique, mu rwego rw’ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu byombi.

Touadéra yashimiye ingabo ze ku ruhare zagize mu kugarura ububasha bwa Leta mu bice bitandukanye by’igihugu, anashimira MINUSCA, ndetse n’ingabo z’u Burusiya n’u Rwanda ku nkunga batanga mu gihugu.

Centrafrique yabonye ubwigenge kuri 13 Kanama 1960, ibuvanye ku Bufaransa. Mbere yaho, yari agace k’Abafaransa kazwi nka Ubangi-Shari.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments