• Amakuru / POLITIKI


Uburusiya bwatangaje ko mu ijoro ryakeye bwakumiriye mu kirere drones 553 za Ukraine, kuva saa munani z’umugoroba wo ku wa Kane kugeza saa munani za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Minisiteri y’Ingabo y’Uburusiya yavuze ko izo drones zasenyewe mu kirere hejuru y’intara 18 z’Uburusiya, ndetse no mu kirere cya Crimea, ku Nyanja y’Umukara no ku Nyanja ya Azov.

Ibi bibaye nyuma y’uko Guverineri w’intara ya Leningrad, Alexander Drozdenko, atangaje ko iyo ntara yagabweho igitero gikomeye. Yavuze ko drones 54 zasenywe muri iyo ntara, mu gihe inkongi y’umuriro yibasiye icyambu cya Ust-Luga, na cyo cyagiye kigabwaho ibitero bya drones inshuro nyinshi.

Ku ruhande rwa Ukraine, ingabo zirwanira mu kirere zatangaje ko Uburusiya bwarashe drones 112 zigana muri Ukraine muri iryo joro, aho 90 muri zo zasenywe cyangwa zigahagarikwa.

Mu ntara ya Sumy, igitero cya drone cyahitanye umugore w’imyaka 29 n’umuhungu we w’imyaka 9, nyuma y’uko drone ikubise inzu bari batuyemo mu gitondo.

Hagati aho, igisirikare cya Letoniya cyatangaje ko indege z’intambara za NATO zarashe drone yinjiye mu kirere cy’icyo gihugu mu ijoro ryakeye. Ntabwo hatangajwe amakuru arambuye ku bwoko bw’iyo drone cyangwa igihugu yaba yaraturutsemo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments