Nyuma yuko hari urugomo rukorewe abasekirite b’isosiyete icukura amabuye y’agaciro ya Gifurwe Wolfram Mining ikorera mu Murenge wa Rugengabari, Akarere ka Burera, abasore icyenda bafatiwe mu mukwabu wabaye mu cyumweru gishize.
Amakuru avuga ko , abo basore bari bitwaje intwaro zirimo n’imihoro, bateye mu basekirite barabakomeretsa, ubu bakaba barimo kuvurwa.
Icyenda muri abo basore bamaze gufatwa, umunani muri bo ni abo mu Murenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke, mu gihe umwe ari uwo mu Murenge wa Mucaca Akarere ka Burera .
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugengabari, Zimurinda Tharcisse, yabwiye KigaliToday dukesha iyi nkuru ko abo basore bari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Kirambo.
Ati “Abamaze gufatwa bari gukurikiranwa n’inzego z’ubugenzacyaha, bari kuri RIB”.
Like This Post? Related Posts