• Amakuru / POLITIKI


Ngoma — Abaturage bo mu Karere ka Ngoma, bafatanyije n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Mutenderi, baracyashakisha umurambo w’umusore w’imyaka 19 y'amavuko witwa Ntezimana Jean Claude, warohamye mu Mugezi w’Akagera, aho umaze iminsi ibiri utaraboneka.

Uwo musore warohamye ku wa Kabiri, tariki ya 25 Kanama 2026, yari yajyanye na bagenzi be kuroba amafi mato azwi n’abaturage nk’“amafuro” mu Mudugudu wa Rwakaza, Akagari ka Kibare, Umurenge wa Mutenderi, mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y'Iburasirazuba.

Amakuru yatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Mutenderi, Bigirimana Charles, avuga ko uwo musore yabwiye bagenzi be ko azi koga, akuramo imyenda maze yinjira mu mazi.

Muri icyo gihe, haje amazi menshi n’umuhengeri bimukura aho yari ari. Bagenzi be bagerageje kumutabara ariko ntibabasha kumubona, bituma batabaza abaturage ndetse n’inzego z’ubuyobozi n’iz'umutekano.

Ku wa Gatatu, ibikorwa byo kumushakisha byari bigikomeje ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano, ariko bwije umurambo utaraboneka.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mutenderi bwatangaje ko ibikorwa byo kumushakisha bikomeje, ndetse ko hasabwe n’ubufatanye bw’abaturage bo mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, kuko bikekwa ko amazi ashobora kuba yarajyanye umurambo wa nyakwigendera akawugeza ahandi.

Ubuyobozi burasaba kwirinda koga no kuroba mu Akagera

Ubuyobozi bwibukije abaturage kwirinda kujya mu Mugezi w’Akagera, cyane cyane kuwambuka cyangwa kuwogamo badafite ibikoresho bibarinda.

Abaturage kandi basabwe kugira amakenga igihe bajya kuroba, kuko imigezi ishobora kuzamuka mu buryo butunguranye bitewe n’umuhengeri cyangwa amazi menshi.

Inzego z’umutekano n’abaturage zikomeje ibikorwa byo gushakisha kugeza umurambo ubonetse. 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments