• Amakuru / MU-RWANDA


Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi babiri bagaragara mu mashusho yafatiwe muri Gare ya Rubavu, bafata umukobwa bamushinja kwambara ikanzu ngufi, batawe muri yombi ndetse bakaba bafunzwe.

Yatangaje kandi ko uwo mukobwa yarekuwe nyuma yo gusanga nta kosa yakoze nk'uko byatangajwe mu butumwa polisi y'u Rwanda yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

 Yagize iti: “Abapolisi bagaragara muri aya mashusho bafashwe ndetse barafungwa. Uwo mukobwa na we yarenganuwe.”

Polisi kandi yavuze ko abapolisi bose bahawe amabwiriza kandi bakihanangirizwa, kugira ngo ibikorwa nk’ibi bitazongera kubaho.

Ibi bibaye mu gihe ikibazo cy’imyambarire mu ruhame gikomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda. Impaka zarushijeho gukomera nyuma y’uko hari abakobwa batemerewe kwinjira mu gitaramo cya Diamond Platnumz, bazira imyambarire yabo.

Nubwo bamwe bavuga ko buri muntu akwiye kubahiriza umuco n’indangagaciro by’igihugu mu myambarire, abandi basanga nta muntu ukwiye gufatwa cyangwa guhohoterwa azira imyambarire ye, cyane cyane iyo nta tegeko yarenze.

Ikibazo nk’iki kandi cyigeze guteza impaka zikomeye mu myaka ishize, ubwo Mugabekazi Liliane yatabwaga muri yombi nyuma yo kwitabira igitaramo cya Tay C.

Ibyabaye muri Gare ya Rubavu byongeye kuzamura ikibazo cy’imbibi z’ububasha bw’abashinzwe umutekano n’uburyo imyambarire y’abaturage ikwiye gufatwa mu ruhame.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments