• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Duane “Keffe D” Davis, wahoze ari umwe mu bayobozi b’agatsiko kazwi nka South Side Compton Crips, yahamwe n’icyaha cyo kugira uruhare mu itegurwa ry’iyicwa ry’umuraperi w’icyamamare Tupac Shakur, wishwe mu mwaka wa 1996.

Inteko y’abacamanza yasanze Davis ahamwa n’icyaha kimwe cy’ubwicanyi bukoreshejwe intwaro, cyatumye Tupac Shakur apfa nyuma yo kuraswa ari mu modoka i Las Vegas, muri Leta ya Nevada, ku wa 07 Nzeri 1996.

Davis w’imyaka 63 y'amavuko, wari wambaye ikositimu y’umukara, yakiriye umwanzuro w’urukiko acecetse kandi nta marangamutima yagaragaje. Nyuma y’urubanza, yavuze ko agiye kujurira.

Abagize umuryango wa Tupac Shakur bari mu rukiko ubwo umwanzuro wasomwaga. Bamwe bafatanye ibiganza, abandi barahoberana ndetse bamwe bararira.

Tupac Shakur yari afite imyaka 25 y'amavuko gusa ubwo yicwaga, mu gihe yari ari mu bihe byiza cyane by’umwuga we w'ubuhanzi. Yari umwe mu baraperi bakomeye kandi bakunzwe cyane ku isi, akaba yaragurishije alubumu zisaga miliyoni 75 ku isi hose.

Mu iburanisha, abashinjacyaha bavuze ko nubwo Davis atari we warashe Tupac, ari we wateguye igikorwa cyo kumwica ndetse agaha imbunda mwishywa we, Orlando Anderson, uvugwa ko ari we wayikoresheje mu kurasa uwo muraperi. Anderson yapfuye mu mwaka wa 1998.

Abashinjacyaha bavuze kandi ko Davis yateguye ubwo bwicanyi mu rwego rwo kwihorera, nyuma y’uko Orlando Anderson yari yagiranye imirwano na Tupac Shakur ndetse n’abo bari kumwe, mu masaha make mbere y’uko uyu muraperi araswa.

Urupfu rwa Tupac Shakur rumaze imyaka hafi 30 rukomeje kuba amayobera akomeye mu mateka y’umuziki wa hip-hop, mbere y’uko uru rubanza rutanga umwanzuro ku muntu wagize uruhare mu itegurwa ry’iyicwa rye.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments