Urukiko Rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rufite icyicaro i Nyanza, rwaburanishije abanyeshuri babiri b’Abanyarwanda bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gucuruza abantu bajyanwaga mu Bushinwa, nyuma yo kubizeza akazi cyangwa kwiga.
Ku wa 02 Nzeri 2026, ni bwo urubanza rwa Irankunda David na Gasigwa Oscar rwaburanishijwe. Irankunda, wari usanzwe yiga muri imwe muri kaminuza zo mu Rwanda, aregwa ibyaha birimo gucuruza abantu, guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse n’iyezandonke. Gasigwa Oscar we aregwa ibyaha bibiri bifitanye isano no gucuruza abantu.
Ubushinjacyaha buvuga ko Irankunda yafashaga abantu kujya mu Bushinwa abizeza ko bagiye gukora cyangwa kwiga, nyamara bamwe bagezeyo bakoreshwa imirimo y’uburetwa ndetse bakabaho mu buzima bubi. Mu bantu bavugwa muri uru rubanza harimo Mugisha na Byiringiro, bavuga ko bajyanywe mu Bushinwa nyuma yo gusezeranywa amahirwe y’akazi cyangwa amashuri.
Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Irankunda yashutse Mugisha wari utuye muri Afurika y’Epfo, amwizeza ko yamufasha kubona akazi mu Bushinwa. Mugisha yaje mu Rwanda, Irankunda amufasha kubona ibyangombwa by’urugendo, ajya mu Bushinwa. Ubushinjacyaha buvuga ko agezeyo atabayeho nk’uko yari yarabisezeranyijwe, ahubwo yakoresheje akazi k’uburetwa.
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Abanyarwanda bajyaga mu Bushinwa gukora imirimo y’uburetwa bakirwaga na Gasigwa Oscar, akaba ari we wabahuzaga n’abantu bo mu Bushinwa bakekwaho kuba mu bikorwa byo kubacuruza no kubakoresha nabi.
Mugisha avuga ko nyuma yo kwisanga mu buzima bubi mu Bushinwa, yandikiye umuvandimwe we uri mu Rwanda, na we ahita atabaza Ambasade y’u Rwanda. Nyuma y’ubufasha bwatanzwe, Mugisha n’abandi bari kumwe na we bashoboye kuva mu Bushinwa bagaruka mu Rwanda.
Ku rundi ruhande, Irankunda David yemeye icyaha cyo guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano. Yavuze ko yajyaga afata amanota y’abanyeshuri yanditse ku mpamyabumenyi akayahindura kugira ngo babashe kwemererwa kwiga muri kaminuza zo mu Bushinwa.
Yemeye ko hari abanyeshuri bageze muri kaminuza zo mu Bushinwa bagasanga amanota ari ku mpamyabumenyi zabo yarahinduwe, bikabaviramo kwirukanwa ndetse bakagaruka mu Rwanda. Irankunda yasabye urukiko ko kuri icyo cyaha acyemera akaba yazahanishwa ihazabu.
Ati: “Ndasaba urukiko ko nacibwa amande kuri iki cyaha nemera.”
Nubwo yemeye iki cyaha, Irankunda yahakanye ibindi byaha aregwa, birimo gucuruza abantu. Yabwiye urukiko ko yari yarashinze kompanyi ifasha Abanyarwanda bashaka kujya hanze y’igihugu kandi ko yari yemerewe gukorera icyo gikorwa.
Yasobanuye kandi ko yari inshuti ya Mugisha, kandi ko Mugisha ari we wamwegereye amusaba kumufasha kujya mu Bushinwa, nyuma yo kumubwira ko akazi yakoraga muri Afurika y’Epfo kamuhesha amafaranga make. Irankunda yavuze ko yamufashije kubona ibyangombwa, akajya mu Bushinwa, ariko ahakana ko yari azi ko azahura n’ibibazo cyangwa ko azakoreshwa akazi k’uburetwa.
Gasigwa Oscar na we ntiyemera ibyaha byose ashinjwa. Yavuze ko ari we wiyiziye mu Rwanda aje kwivuza amaso, kubera ko ngo kuvurirwa mu Bushinwa byari bihenze.
Abaregwa bombi batawe muri yombi muri Mutarama 2026, bafatirwa mu Mujyi wa Kigali. Babanje gufungirwa mu Igororero rya Nyarugenge, ariko nyuma batangira kuburana bafungiye mu Igororero rya Nyanza.
Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruzakomeza kuburanishwa ku wa 30 Nzeri 2026, aho impande zombi zizakomeza gutanga ibisobanuro n’ibimenyetso ku byaha abaregwa bashinjwa.
Like This Post? Related Posts