• Amakuru / MU-RWANDA

Perezida Kagame yasabye Guverinoma muri Afurika kugira uruhare mu gufasha urubyiruko kubona igishoro

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibice bimwe by’imikorere y’imari muri Afurika bituma kubona igishoro byorohera cyane abafite amafaranga, mu gihe abafite imishinga mito  ariko badafite igishoro bahura n’imbogamizi zikomeye zo kubona inguzanyo.

Perezida Kagame yabigarutseho mu nama ya Africa Food Systems Forum 2026 iri kubera i Kigali aho yashimangiye ko hakenewe uburyo bushya bwo gufasha urubyiruko kubona igishoro no kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’ubukungu, cyane cyane mu rwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa.
Yabivuze ko uburyo gahunda z’imari zikora ku mugabane wa Afurika akenshi butuma amafaranga y’ishoramari agera cyane ku bantu basanzwe bayafite, bigatuma abakiri bato bafite ibitekerezo n’imishinga ariko badafite ubushobozi bw’amafaranga batabona amahirwe angana.)
Ati: “Ikibabaje ni uko ibice byinshi bya gahunda z’imari ku mugabane wacu byubatswe ku buryo ahanini bitanga igishoro ku bantu basanzwe bagifite.”
Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo iki kibazo gikemuke  za Guverinoma zikwiye gushaka uburyo bwo kugira uruhare hagati y’abatanga amafaranga n’abayakeneye, ikagira igice cy’ingaruka zishobora guterwa no gutanga inguzanyo ku bantu badafite igishoro gihagije.
Yavuze ko iyo Guverinoma zifashe igice cy’ingaruka bishobora gufasha abantu badafite igishoro cyangwa batabona amafaranga ku buryo bworoshye kubona amahirwe yo kugera ku nguzanyo no gutangiza imishinga.

Perezida Kagame yagaragaje ko gushyigikira urubyiruko rukeneye inguzanyo atari umutwaro kuri Guverinoma gusa, ahubwo bishobora kugira inyungu nini ku gihugu.
Yasobanuye ko urubyiruko rufashijwe kubona igishoro, akenshi rushobora gutangira gukorera amafaranga ndetse no kwagura ibikorwa no kuzamuka mu rwego rw’ubukungu.
Ati: “Mu by’ukuri, n’iyo Guverinoma yafata ibyago cyangwa ikagabanya ibyago by’ibikorwa by’urubyiruko rushobora kuba ruri mu gusaba inguzanyo muri banki, bishobora kugira inyungu nini cyane.”
Perezida Kagame yavuze ko iyo urubyiruko ruhabwa amahirwe yo kubona igishoro, hari benshi babasha gutsinda mu mishinga yabo, bakazamuka mu bukungu kandi ibikorwa byabo bikagira uruhare mu guteza imbere igihugu muri rusange.
Yagize ati: “Abashyigikiwe akenshi bakora amafaranga. Bazamuka mu rwego rw’ubukungu, bagakora ibintu bibagirira akamaro ariko bikagirira n’igihugu n’ubukungu muri rusange.”

Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo gishobora gukemuka mu gihe hashyizweho uburyo n’inzego zihamye zo gufasha abafite imishinga ariko badafite igishoro gihagije.
Yagaragaje ko Guverinoma, amabanki n’izindi nzego z’imari bashobora gushyiraho uburyo bwo kugabanya ibyago ku buryo umuntu ufite umushinga mwiza ariko adafite ingwate cyangwa igishoro gihagije ashobora kubona amafaranga yo kuwushyira mu bikorwa.
Ati: “Hari uburyo bushobora gushyirwaho, hari n’inzira zaboneka. Nitubikora tubigambiriye kandi duteguye neza, dukwiye kuba dushobora kubigeraho.”

Ibi Perezida Kagame yabivuze mu gihe Africa Food Systems Forum 2026 yibanda ku buryo Afurika yakwihutisha impinduka mu buryo itanga, itunganya kandi ikwirakwiza ibiribwa.
Ubuhinzi ni rumwe mu nzego zifite amahirwe akomeye yo guha urubyiruko imirimo no guteza imbere ubukungu, ariko kubona igishoro bikomeje kuba imwe mu mbogamizi abakora ubuhinzi n’ubucuruzi bujyanye nabwo bahura na zo.
Ubutumwa bwa Perezida Kagame bushingiye ku gukenera guhindura uburyo igishoro kigera ku bafite imishinga, ku buryo amafaranga atagera gusa ku bantu basanzwe bafite ubushobozi, ahubwo akagera no ku rubyiruko rufite ibitekerezo, ubumenyi n’ubushake bwo gukora ariko rukaba rudafite igishoro gihagije.
Ku Rwanda no ku mugabane wa Afurika muri rusange, gushyiraho uburyo bwo gufasha urubyiruko kubona igishoro bishobora gufasha guteza imbere imishinga mishya, kongera imirimo, kuzamura umusaruro no kwagura umubare w’abantu bagira uruhare mu bukungu.
Yashimangiye ko iyo gahunda ziteguwe neza kandi zigashyirwa mu bikorwa ku bushake, bishoboka ko inzitizi zo kubona igishoro ku rubyiruko zagabanywa, bityo urubyiruko rukagira uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu bwa Afurika.





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments