• Amakuru / POLITIKI


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje igitekerezo cyo guhindura izina ry’Umuhora wa Hormuz, umwe mu mihora y’amazi ifite akamaro gakomeye ku bukungu bw’isi, ukitwa “Trump Strait”.

Ibi Trump yabivuze ku wa 02 Nzeri 2026, mu gihe amakimbirane hagati ya Amerika na Iran yongeye gukaza umurego ndetse hakomeje impungenge ku mutekano w’amato atwara peteroli anyura muri uyu muhora. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Trump yavuze ko uyu muhora ubu uri mu maboko ya Amerika, maze abaza niba wahindurirwa izina ukitwa irye.

Iki cyifuzo cyaje nyuma y’ibitero Amerika yagabye ku bice bitandukanye bya Iran, aho igitero cyabereye mu mujyi wa Sirik, mu majyepfo y’igihugu, cyahitanye abantu bane, barimo abana babiri, nk’uko byatangajwe.

Iran na yo yakomeje gusubiza ibitero bya Amerika ibisasu bya misile yerekeza ku birindiro by’ingabo za Amerika biri mu bihugu bitandukanye byo mu karere. Ibi byongeye guteza impungenge ku isoko mpuzamahanga rya peteroli, aho ibiciro byayo byazamutse hafi 4%.

Nubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakomeje kuvuga ko Umuhora wa Hormuz ufunguye kandi ko amato ashobora kuwunyuramo, Iran yo ikomeza kuvuga ko uyu muhora ugenzurwa n’ingabo zayo kandi ko ibikorwa byo kuwufunga bishobora gukomeza mu gihe intambara ikomeje.

Arabie Saoudite na yo yatangaje ko Iran yagabye igitero ku bwato butwara peteroli, aho abantu babiri bivugwa ko baguye muri icyo gitero. Ibi byakomeje kongera impungenge z’uko intambara ya Amerika na Iran ishobora kugira ingaruka ku bucuruzi bwa peteroli n’ubwikorezi bwo mu nyanja.

Umuhora wa Hormuz ufatwa nk’ingenzi cyane ku bukungu bw’isi, kuko ari inzira ikoreshwa mu gutwara igice kinini cya peteroli na gaze biva mu bihugu bikungahaye kuri izo ntungamubiri byo mu Kigobe cya Perisiya bijya ku masoko yo hirya no hino ku isi.

Mu gihe Trump akomeza kuvuga ko Amerika ifite ubushobozi bwo kugenzura uyu muhora, Iran na yo iracyashimangira ko ifite ububasha n’ubushobozi bwo kuwugenzura. Iyi ntambara y’amagambo n’ibikorwa bya gisirikare ikomeje gutuma Umuhora wa Hormuz uba ku isonga mu bibazo bitegerejwe cyane ku isoko mpuzamahanga ry’ingufu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments