Perezida wa Kenya, William Ruto, yategetse ko hafatwa ingamba zikomeye ku banyamahanga bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse muri Kenya, ashimangira ko Leta igomba kurengera Abanya-Kenya bakora ubucuruzi bwo ku rwego ruto, cyane cyane abacururiza ku mihanda.
Ruto yavuze ko guhera mu cyumweru gitaha, abanyamahanga bakora ibikorwa by’ubucuruzi buto bagomba kubihagarika. Yatangaje kandi ko Leta igiye kwihutisha itegeko rizagena ibikorwa by’ubucuruzi abanyamahanga batemerewe gukora muri Kenya.
Perezida Ruto yavuze ko Kenya ikomeje kwakira ishoramari rituruka mu mahanga, ariko ko abashoramari b’abanyamahanga bakwiye kuzana imari n’ikoranabuhanga, guhanga imirimo no kongera umusaruro w’igihugu, aho guhangana n’Abanya-Kenya mu bucuruzi buto. Ati: “Ntabwo bishoboka ko umuntu uje avuye mu Bushinwa cyangwa ahandi aba umucuruzi wo ku muhanda cyangwa agafungura iduka rito.”
Ibi byatangajwe mu gihe muri Kenya hakomeje impaka ku mubare w’abanyamahanga, cyane cyane Abanyafurika baturuka mu bihugu bitandukanye, bakora ubucuruzi butanditse cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi bito mu mijyi minini. Abacuruzi bo muri Kenya bavuga ko bahanganye n’abanyamahanga ku mirimo no ku mahirwe make y’ubucuruzi.
Gusa, kugeza ubu ntiharamenyekana neza umubare w’abanyamahanga bakora ubucuruzi buto muri Kenya cyangwa ingaruka nyazo z’iki cyemezo ku bazagerwaho nacyo.
Kenya kandi icumbikiye umubare munini w’impunzi n’abasaba ubuhungiro. Amakuru ya Leta agaragaza ko mu mpera za Kamena yari ifite abarenga 857,000 banditswe nk’impunzi n’abasaba ubuhungiro. Amategeko ya Kenya yemera ko impunzi zikora cyangwa zigatangiza ibikorwa by’ubucuruzi, ariko zigomba kuba zujuje ibisabwa kandi zikagira ibyangombwa bikenewe.
Mu mijyi minini ya Kenya, abanyamahanga bakunze kugaragara mu bikorwa birimo kogosha, ubwubatsi, gutwara moto, gucuruza ku mihanda ndetse no gucuruza imyambaro n’ibiribwa.
Tanzania na yo yabanje gukumira abanyamahanga mu mirimo iciriritse
Iki cyemezo cya Kenya cyibukije ibyafashwe na Tanzania muri Nyakanga 2025, ubwo Leta yashyiraga hanze urutonde rw’imirimo 15 abanyamahanga batemerewe gukora, mu rwego rwo kurinda amahirwe y’akazi n’ubucuruzi ku baturage ba Tanzania.
Muri iyo mirimo harimo ubucuruzi bwa mobile money, gukanika telefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, gukorera muri salon, gukora isuku mu ngo no mu biro, ndetse n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi buciriritse.
Abanyamahanga kandi babujijwe gukora mu bikorwa bimwe na bimwe birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, serivisi z’iposita, kuyobora ba mukerarugendo, gushinga radiyo na televiziyo, gucuruza ibibanza n’inzu, ubuhinzi, ubucuruzi bw’ibiribwa ndetse n’imikino y’amahirwe.
Umunyamahanga uzafatwa akora umwe muri iyi mirimo yabujijwe ashobora gucibwa amande agera kuri miliyoni 10 z’amashilingi ya Tanzania, arenga miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse agahanishwa igifungo kitarenze amezi atandatu.
Umunya-Tanzania uzafatwa afasha umunyamahanga gukora iyi mirimo na we ashobora gucibwa amande ya miliyoni 5 z’amashilingi, arenga miliyoni 2,5 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse agahanishwa igifungo cy’amezi atatu.
Gusa, amabwiriza ya Tanzania ntareba abaturage b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse n’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Amajyepfo (SADC).
Ibyemezo bya Kenya na Tanzania bigaragaza ko ikibazo cy’abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse gikomeje kuba impaka zikomeye muri Afurika, cyane cyane mu bihugu bihuriramo abimukira benshi n’abashaka amahirwe y’akazi n’ubucuruzi.
Like This Post? Related Posts