?Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyamenyesheje abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira ku ishuri gutangira amasomo y’igihembwe cya mbere kuva ku itariki ya 21 Nzeri 2023 kugeza ku itariki 24 Nzeri 2023.
Mu itangazo NESA yashyize ahagaragara, rigaragaramo gahunda y’ingendo abo banyeshuri bazakora aho yererekana ko kuwa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Nyanza na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, Musanze na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ku wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023, hazagenda abiga mu bigo byigishiriza mu Karere ka Ruhango na Gisagara mu Majyepfo, Nyabihu na Rubavu Iburengerazuba, Rulindo na Gakenke mu Majyaruguru, Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.
Naho abazagenda ku wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023, ni abiga mu bigo biherereye mu Karere ka Huye na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Karongi na Rutsiro Iburengerazuba, Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Ngoma na Kirehe Iburasirazuba.
Mu gihe ku Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023, hazagenda abiga mu bigo by’amashuri biherereye mu Karere ka Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, Muhanga na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, Rusizi na Nyamasheke Iburengerazuba na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Muri iryo tangazo kandi NESA, irasaba inzego z’ibanze gukangurira ababyeyi uhereye mu midugudu kohereza abanyeshuri ku ishuri hagendewe ku ngengabihe yatangajwe kandi bakanayubahiriza.
Abana basabwa kwambara umwambaro w’ishuri, kandi abanyeshuri batangiye bwa mbere ku mashuri mashya bakazerekana urupapuro rugaragaza ikigo cy’ishuri boherejweho na NESA, ababyeyi nabo basabwa guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza ku ishuri.
Ababyeyi kandi bafite abana banyura mu Mujyi wa Kigali, barasabwa kubagurira amakarita y’urugendo akoreshwa mu ma bisi atwara abagenzi. Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo kandi, abahagurukira mu Mujyi wa Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi ntara, bazafatira imodoka kuri Stade ya Kigali yitiriwe Pelé i Nyamirambo, zibajyana ku mashuri yabo.
Like This Post? Related Posts